Irene Ntale uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, yambitswe impeta n’umukunzi witwa Vincent Kalibbala bitegura kurushinga.
Uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko yishimiye kwambikwa impeta n’uyu musore bamaze igihe bakundana wamusabye ko bazabana nubwo amatariki y’ubukwe bwabo ataratangazwa.
Muri ayo mashusho yashyizwe hanze agaragara uyu mugabo yashyize ivi hasi asaba Irene Ntale ko bazabana mu byishimo byinshi Ntale nawe agaragara mu byishimo byinshi amwemerera kuzamubera umugore ibihe byose
Vincent Kalibbala wambitse impeta Irene Ntale mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2024, ntabwo ari umugabo usanzwe uzwi cyane mu myidagaduro.
Irene Ntale wakoranye indirimbo Guluma na Jules Sentore, asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda akaba yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga ku myaka 35 y’amavuko.
Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue, mu 2019 yari yarasinye muri Universal Music Group Nigeria ari nabwo yakoraga indirimbo ye yise ‘Nyamba’.
Ku rundi ruhande ariko Irene Ntale azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Gyobera’, ‘Love letter’ yakoranye na Bebe Cool, ‘Stay with me’, ‘Nkubukinze’ n’izindi nyinshi.