SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Itorero Inganzo Ngari rikomeje imyiteguro y’igitaramo ryise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Itorero Inganzo Ngari rikomeje imyiteguro y’igitaramo ryise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda
Imyidagaduro

Itorero Inganzo Ngari rikomeje imyiteguro y’igitaramo ryise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 19, 2023
Share
SHARE

Ababyinnyi n’abaririmbyi bagize itorero Inganzo Ngari bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cya karindwi bise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda’, giteganyijwe ku wa 4 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

Ni igitaramo kigiye kuba nyuma y’icyo baherukaga gutegura mu 2018, kizaba ku munsi w’Umuganura nka kimwe mu bikorwa byagaruwe n’umwami Ruganzu II Ndoli mu Rwanda.

Iri torero kandi rizakina umukino ukomoza ku bigwi by’uyu mwami wakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko yarubunduye nyuma y’imyaka 11 abundiye (yarahungiye) i Karagwe.

Icyo gihe cyose, u Rwanda, Abanyarwanda n’umuco wabo byarazimanganye.

Ubwo Ruganzu II Ndoli yari amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo Nyarwanda.

Mu byo Ruganzu II Ndoli yagaruye harimo Umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.

Uretse Ruganzu II Ndoli, muri uyu mukino Itorero Inganzo Ngari rizerekana ubutwari bw’abana b’u Rwanda barubohoye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bakanakomezanya mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyamaze gusenyuka.

Umuyobozi w’iri torero, Nahimana Serge, yatangarije IGIHE ko ubu bageze kuri 80% bitegura icyo bari gukora ubu ari ukunoza neza ibyo bize bazamurikira muri iki gitaramo.

Ati “Imyitozo irarimbanyije, ubu tugeze kuri 80% ibyo musanze turi gukora ni ugusubiramo ibyo twahanze tuzamurika kuri uriya munsi.”

“Ni igitaramo tuzakeza umwami Ruganzu II Ndoli dore ko yagaruye byinshi mu Rwanda harimo n’umuganura, ibyo tuzakina byose bishingiye kubyabaye muri icyo gihe, n’ibikorwa byaranze Umwami muri kiriya gihe.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP, 25.000 Frw muri VVIP, icyakora ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo haziyongeraho ibihumbi bitanu kuri buri cyiciro.

Ku bashaka gusangira n’inshuti n’imiryango muri iki gitaramo bari ku meza imwe y’abantu batandatu ni 160.000 Frw.

Ni igitaramo kije nyuma y’icyo bise ’Inganzo Ngari Twaje’ cyabaye mu 2009, Umuco cyabaye mu 2010, Bwiza bwa mashira cyabaye mu 2011, Inzira ya bene u Rwanda cyabaye mu 2013, n’ibindi.

Riderman na Chris Eazy batumiwe mu birori byo gusoza Champion Leagues byateguwe na B&B FM
Dj Brianne yavunitse urutirigongo nyuma yo kugwa iwe
Irene Ntale mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa Impeta n’umukunzi we
Nyuma y’imyaka 2 irushanwa rya Miss Supranational rigiye kwongera kuba
MTN Iwacu na Muzika Festival Kevin Kade yasimbujwe Bull Dogg
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Big Casino Online

May 28, 2024

What Is The Cost Of A Casino License In Ireland

November 19, 2020

Site Of Pokies No Deposit Required

September 5, 2023

7bit Casino Birthday Bonus

May 28, 2024

Best Paying Casino In Australia 2025

February 25, 2025

Tether Casino Australia Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?