Bwiza Emerance umwe mu bahanzikazi bafite imbaduko muri iki gihe, nyuma y’imyaka ibiri amuritswe n’irushanwa ‘The Next Diva’ rya Kikac Music ageze ku musozo wa album ye ya mbere yise “My Dream” yitegura kumurika muri Nzeri 2023.
Mu rugendo rwa muzika ntibiba byoroshye ku muhanzi umaze imyaka ibiri gutunganya album akayirangiza ndetse akongeraho n’ibitaramo biyimurika.
Uyu muhanzikazi winjiye muri Kikac Music mu 2021 asanzemo Danny Vumbi na Mico the Best agiye kumurika album nyuma ya EP (Extended Play) yise ‘Connect Me’ yakoze mu mpera ya 2021 yari igizwe n’indirimbo esheshatu n’abahanzi batandatu.
Nyuma yo gusekerwa n’amahirwe agatoranywa mu bakobwa 45 bari bahatanye muri n’irushanwa ‘The Next Diva’ Bwiza ni umwe mu banyamuziki bagezweho mu Rwanda bakenerwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.
Mu ijoro rya tariki 24 Kamena 2023 ubwo yari ataramiye abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya Friends Of Amstel Fest yabatangarije ko album ye ya mbere yayise ‘My Dream’.
Ni album yavuze ko yayitiriye inzozi ze yari afite zo kuzaba umunyamuziki ubu akaba yarabashije kuzigeraho ndetse agikomeje uru rugendo.
Ati “Nayise ‘My Dream’ kuko zari inzozi zanjye zo kuzaba umuhanzi nkagira album nyinshi iyi ngiyi niyo igiye kubimburira izindi.”
“Ubu 90% biyigize bimaze kurangira nari ntegereje umwanya nahuriraho n’abantu benshi nkabibereka niyo mpamvu nabitangarije hano.”
Ni album azasogongeza abakunzi b’umuziki ku itariki 17 Nyakanga 2023 nyuma yaho ku itariki 18 Nzeri nibwo azakora igitaramo kigari kimurikirwamo iyi album.
‘My Dream’ ikubiyeho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’umunyamahanga umwe.
Bwiza avuga ko umwaka wa mbere mu muziki wari ugoye cyane kuko yari mu gihe cyo kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye abanyarwanda bakeneye kumva.
Inzozi ze afite agifite ni ukuba Bwiza ugaragaza Afurika ushobora guhagararira neza u Rwanda mu mahanga.
Mu gukomeza gukabya inzozi ze muri muzika uyu muhanzikazi amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq na Kataleya&Kandle bo muri Uganda.