Ikigo Eco Arts kigamije guteza imbere no kubangabunga Ibidukikije n’ubukerarugendo burambye mu Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA )basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutegura imikino y’igikombe cy’isi cyo kwita ku bidukikikje (Secoto)
Umuhango wo gushyira umukono kuriayo masezerano wabaye kuriuyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2023 ubera muri Great Season Hotel I Kagugu aho ibyo bigo byombi byari bihagarariwe na bamwe mu bayobozi byayo ku ruhande rwa Ferwafa hari Umunyamabanga w’umusigire Jules Karangwa naho ku ruhande rwa EcoArts hari Umuyobozi mukuru wayo Bwana Nshumbusho Patience .
Ayo masezerano agamije guhuriza hamwe amaboko hagati ya Eco Arts na Ferwafa mu gutegura igikombe cy’isi kigamije gutegura ku kwita ku bidukikije ari nayo ntego nyamukuru ikigo Eco Arts .
Secoto (Sustainable Environmental Conservation And Tourism )Tournament ni irushanwa rizahuriza hamwe amakipe amakipe 32 yo mu Rwanda ,aho amakipe 30 azahagararira uturere naho andi abiri akakazaza ahagarariye bimwe mu bigo bya Parike aho ayo makipe azaba agizwe n’abana bakiri bato bafite hagati y’imyaka 14 na 23 .
Umuyobozi Mukuru wa Eco Arts Shumbusho Patience mu ijambo yavuze ko bahisemo kwifashisha umupira w’amaguru mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha no kwita ku bidukikije
Yagize ati “ Secoto ni irushanwa rigamije kwimaka za umuco wo kubungabunga ibidukikije binyuze muri siporo ,yakomeje agira ati ese kuki tutabungabunga ibidukikije binyuze mu mikino .
Umushinga wa Secoto uzakorera mu bihugu 201 bigize Umuryango w’abibumbye .
Ku ruhande rwa Ferwafa Umunyamabanga w’umusigire Jules Karangwa mu ijambo rye nawe yashimiye Eco arts ku gikorwa cyiza yateguye bikaba biri mu byatumye Ferwafa yarabumvise vuba cyane kugira bakorane “Yagize ati iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije isi harimo n’imihindagurkire y’ikirere bisaba ingufu nyinshi mu gukemura icyo kibazo giterwa n’abatuye isi aho bakoresha ibintu byinshi byangiza ikirere .
Jules Karangwa yakomeje avuga ko nyuma yo gusinya aya masezerano na Eco arts bazakomeza kubaha ubufasha bwose mu bijyanye na Tekinike kugira ngo iri rushanwa rizagende neza .
Shumbusho Patience yatangaje ko iri rushanwa ubwo iri rushanwa rizaba risozwa hazahembwa amakipe azaba yabaye aya mbere ndetse n’ikipe yitwaye neza mu bukangurambaga bwo kwita ku bidukikije ,ariko buri kipe yose izitabira iri rushanwa rya Secoto izagenerwa igihembo n naho izahiga izindi zose ikazahabwa igihembo cya miliyoni 50 ,izindi zose zitabiriye zihabwa miliyoni 10 .
Ikindi nuko ikipe izaba yabaye iya mbere mu mpera z’uyu mwaka izerekeza I Dubai mu muhango wo gutangiza Igikombe cy’isi .