Parike y’akagera ni imwe muri parike 4 nkuru z’igihugu kandi iri mu zisurwa cyane hano muri afurika y’iburasirazuba kubera ko igaragaramo zimwe mu bwoko bw’inyamaswa buyibarizwamo cyane cyane inyamaswa 5 nini z’inkazi ari na zo cyane cyane zibakurura.
Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo mu burasirazuba bw’u Rwanda. Ni imwe muri pariki 3 z’igihugu zisurwa na ba mukerarugendo benshi, ikaba ari na yo nini.
Kuri iyi nshuro ikigo kizobereye mu gutembereza abantu mu bice nyaburanga mu Rwanda no hanze yarwo cya Classic Tours & Travel Agency cyateguriye abakunzi b’inyamaswa no gutembera baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga urugendo rwo gusura ibyiza nyaburanga bitatse icyanya cya Parike y’akagera yise “AKAGERA WILDLIFE SAFARI “
Nkuko twabitangarijwe na Muhire Girbert Umuyobozi Mukuru wa Classic Tours & Travel Agency yatubwiye impamvu bahisemo guteragura uru rugendo kw’itarikia ya 10 Kamena 2023 .
Yagize ati “ Nkuko mubizi mu gihe cy’imvura yo mu kwa Mbere kugeza ku kwa gatanu haba ari igihe cy’imvura nyinshi ituma akenshi bikunda kugorna cyane udafite imodoka iri hejuru yabigenewe ariko mu kwezi kwa gatandatu aba ari igihe cyiza abantu bagiye nk’itsinda aho bashobora kugenda no muri Bus zabo ari benshi maze bakihera ijisho ibyo byiza by’u Rwanda .
Bwana Muhire yatubwiye ko iyi “AKAGERA WILDLIFE SAFARI izaba ku tariki ya 10 Kamena 2023 aho guhaguruka I Kigali bizaba ari I saa kumi n’imwe ku cyicaro gikuru cya RDB bakrekeza mu akagera naho kugaruka biteganyijwe mu masaha ya Nimugoroba .
Kuwifuza kujya gutemebra mu akagera rero arasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 55 ku munyarwanda ,Umunyamahanga ni amadorali 150 , waba uherekejwe ukagabanyirizwa 10k’ijana,
Ikindi cyiza nuko ayo mafaranga yose bazishyuzwa azaba akubiyemo ibi bikurikira :Transport, ibisubizo bya Covid-19,kukwishyura ukuyobora muri Parike ,kwinjira Muri parike ,Kugutemberaza no kwifotoza .