Umuhanzi Prince Richard uzwi nka Uptown The Maskking wo mu gihugu cya Nigeria umaze iminsi mu biruhuko mu Rwanda Rwanda yashimangiye ko yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie ndetse na Davis D kuko yumvise umuziki wabo ukunzwe cyane .
Uyu muhanzi uvuka muri Lagos wari waje mu Rwanda mu cyumweru gishize ubwo yari aje muri gahunda ze zisanzwe mu kiganiro yagiranye na Ahupa Visual Radio na KT Radio yashimangiye ko akigera mu Rwanda yishimiye uko umujyi ufite isuku ndetse n’uko wubatse .
Uyu muhanzi yakomeje agira ati “ Nishimiye kuza mu Rwanda igihugu gifite Umuyobozi w’icyitegererezo cyane kandi wubashywe muri Afurika Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse anishimira uko yakiriwe mu minsi yamaze mu Rwanda .
Mu bindi bintu Uptown The Maskking yagarutseho ni amateka y’U Rwanda nyuma y’uko yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 Rwa Kigali ruherereye ku Gisozi agasibanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva ku ngoma y’abakoloni .
Yagize ati : Maze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda nasobanuriwe byinshi cyane mbona kiriya ari igikorwa cy’Ubunyamaswa burenze kamere muntu byananiye kwihangana ariko ndashimira Perezida Kagame nanone kuba yarabashije kubohora abanyarwanda muri 1994 , ndasaba kandi abanyarwanda gukomeza kwihangana no gukomeza kubaka igihugu cyane birinda ababazanamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Uyu Uptown The Maskking washyiriye hanze indirimbo ye nshya yise BellaFonte i Kigali yavuze ko mu bahanzi nyarwanda yamenye kandi yakunze indirimbo zabo ari Bruce Melodie na Davis D .
Mu gusoza icyo kiganiro yavuze ko mu mishinga ubu agiye gutegura umushinga wo kugaruka mu Rwanda kureba uko yakorana na Bruce Melodie cyangwa Davis D nibaramuka babyemeye kandi yanashimangiye ko yabonye mu Rwanda ari igihugu umuntu wese yakoreramo ishoramari ritandukanye rikagenda neza kubera ari igihugu cy’umutekano .