Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024 Kigali Pele Stadium ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’igihugu ndetse n’ikigo ngezuramikorere RURA bagiranye ikiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka.
Ni no mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto gukomeza gahunda ya Gerayo Amahoro mu rwego rwo gukoresha neza no kubugabunga umutekano wo mu muhanda .
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa CP Vincent Sano yavuze ko guhera muri Werurwe 2024 kugeza none, moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda. Na none kandi moto 1100 zafashwe kubera amakosa atandukanye mu muhanda. Mu makosa yagarutsweho akunda gukorwa n’abamotari .
Mu makosa CP Vincent Sano yavuze akundwa gukorwa n’abamotari mu muhanda harimo Guhisha nimero ziranga ikinyabiziga ,Gutwara moto basinze ,Kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda ,Guca mu mihanda utemerewe kunyuramo ,Gutwara badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa yasabye abatwara abantu kuri moto guhesha agaciro umwuga bakora bakirinda amakosa yose yagaragajwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu ijambo rye yabwiye abamotari ko Umujyi wa Kigali yo kongera Parikingi z’Abamotari hirya no Hino mu bice bitandukanye kugira bajye babona aho bahagarara igihe bategereje cyangwa bakura abagenzi kuri Moto .
Yavuze kandi ko Umujyi ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu benshi zagira ahantu hagenewe guparika aba motari.
Mu bundi butumwa yabasabye Kugira isuku bo ubwabo ndetse no kugirira isuku ibinyabiziga, Kujya bitabira gahunda za Leta nk’umuganda no kugira uruhare muri gahunda Umujyi wa Kigali ufite yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu rwego rwo kugira Umujyi utoshye kandi urengera ibidukikije n’ibindi.
Bamwe mu bamotari bari bitabiriye ibyo biganiro batangarije itangazamakuru ko bishimiye inama bagiriwe n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y’Igihugu ,bakaba biyemeje guhindura imyitwarire mu muhanda nyuma yo kumva ko bari mubateza amakosa menshi atera impanuka .