SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Byiringiro Lague agiye kujyana umunyamakuru Roben Ngabo muri RIB
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Byiringiro Lague agiye kujyana umunyamakuru Roben Ngabo muri RIB
Andi makuru

Byiringiro Lague agiye kujyana umunyamakuru Roben Ngabo muri RIB

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: April 2, 2025
Share
SHARE

Umukinnyi w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko agiye kujyana umunyamakuru Roben Ngabo mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’ibyo yamuvuzeho ko ari guhigwa n’abakinnyi bagenzi be kubera amadeni ababereyemo.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo umunyamakuru wa Radio & TV 10, Roben Ngabo mu kiganiro Urukiko rw’imikino, yavuze ko hari abakinnyi bishyuza Byiringiro Lague amafaranga ababereyemo.

‎‎Yaguze ati: “Byiringiro Lague waguzwe Miliyoni 45 FRW uhembwa 2,500,000 FRW, arishyuzwa na Pacifique Ngabonziza ibihumbi 300 FRW, arishyuzwa na Ishimwe Christian ibihumbi 200 FRW, Lague arishyuzwa kandi na Mutsinzi Ange asaga 1,500,000 FRW”.

‎‎Yavuze ko kandi hari amafaranga agera kuri Miliyoni 1 Frw abereyemo Hakizimana Muhadjiri wamukodesheje imodoka.

‎‎Nyuma y’ibi, Byiringiro Lague yahakanye aya makuru anavuga ko agiye kujyana Roben Ngabo muri RIB kuko ibyo yamutamgajeho ari ukumuharabika.

‎‎Aganira na SK FM yagize ati: “Ntabwo ari byiza gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje kumenya neza niba ari byo, ni amakosa ni no gusebya umuntu kandi ntabwo ari byiza. Ibyo ntabwo ari byo ni ibihuha rwose.

‎‎Ubungubu ndi kuri RIB nagiye gutanga ikirego kubera ko yamparabitse cyane birengereye.  Ngiye kurega uwabitangaje (Roben Ngabo). Nta kibazo nsanzwe ngirana n’uwabitangaje kandi icyantangaje ni ukuntu yagiye kuvuga ibintu atabanje kumpamagara ngo ambaze niba ari byo, gusa yahise abivuga ashaka kunsebya imbere y’abantu”.

‎‎Uyu mukinnyi yavuze ko kandi “Namwandikiye kuri Instagram ndamubwira ngo ibi bintu ukomeze ni amakosa ngiye gutanga ikirego kuri RIB”.

‎‎Byiringiro Lague yasabwe n’abanyamakuru ba SK FM kubinyuza mu nzira y’ibiganiro, gusa avuga ko agomba gutanga ikirego kuko n’ubundi yageze kuri RIB.

 

Amafoto Abayobozi ba G20 bambaye ibirenge akomeje kuvugisha benshi
Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha
RBC yatangaje ko hari abagihura n’ihungabana bitewe n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uganda yohereje umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Sudan y’ Epfo
Umuvugizi wa Rayon Sports yakomoje ku bukene bwugarije ikipe yabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Reviews Of Dublin And Cork Casinos In Ireland In 2023

May 28, 2024

Online Games Big Fish

May 28, 2024

Lightning Cash Pokies

February 25, 2025

Aristocrat Pokies Big Red

May 28, 2024

What Are The Most Profitable Online Pokies With No Minimum Deposit In Australia

September 5, 2023

Olympic Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?