Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin (Beijing) mu murwa mukuru w’u Bushinwa.
Nta gihindutse Tshisekedi azagera mu Bushinwa ku wa 26 Gicurasi 2023, akazaba aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba.
Ni uruzinduko biteganyijwe ko azakirwamo na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa bagirane ibiganiro.
Jeune Afrique ivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi i Pékin rugamije ubufatanye mu bya gisirikare ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Congo Kinshasa n’u Bushinwa.
Tshisekedi agiye gusura u Bushinwa mu gihe muri Werurwe uyu mwaka Igisirikare cya Congo cyagiranye ibiganiro na kiriya cyifuzaga kugurisha RDC indege z’intambara.
Kuva muri 2008 kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’uko Congo igomba kujya iha u Bushinwa amabuye y’agaciro, hanyuma na bwo bukayubakira ibikorwa remezo.
Ubugenzuzi bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka kuri ariya masezerano yiswe ay’ikinyejana, bwagaragaje ko muri $ miliyari inganda zo mu Bushinwa zasaruye mu mabuye y’agaciro yo muri Congo, $ miliyoni 820 ari yo yonyine yagarukiye Congo.
Byitezwe ko Tshisekedi na mugenzi we w’u Bushinwa bagomba gusuzuma iby’ariya masezerano.