Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa muri KIkac Music urino mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda hamwe na DJ Toxxyk bongewe mu gitaramo ‘Move Afrika’, cyatumiwemo John Legend kikaba kizabera muri BK Arena ku wa 21 Gashyantare 2025.
Ni ubwa kabiri igitaramo cya ’Move Afrika’ kigiye kubera mu Rwanda, ubwo giheruka kuba mu Ukuboza 2023 cyari cyatumiwemo abarimo Kendrick Lamar uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’Isi.
Ibikorwa by’umushinga ‘Move Afrika’ by’uyu mwaka bigamije ubukangurambaga bushingiye ku baturage, buharanira iterambere rirambye n’iterambere ry’ubukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.
Hamwe n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, ‘Global Citizen’ itegura ‘Move Afrika’ barasaba ibihugu by’Afurika kongera inkunga ihabwa ibijyanye n’ubuzima mu bihugu byabo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu by’imyororokere, no kuzamura ishoramari ku isi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima no kugabanya ibibazo by’imari ku bihugu kugira ngo ubuzima bw’abaturage muri rusange buterimbere
Aba bombi bongewe ku rutonde rw’abazafatanya na John Legend mu gitaramo cya Move Afrika
bari mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ y’uyu muhanzikazi, kikazabera mu mujyi wa Bruxelles ho mu Bubiligi aho bazahurira na The Ben.
Abifuza kugura amatike y’ibitaramo bya Move Afrika bizabera Kigali na Lagos yatangiye kugurishwa ku rubuga rwa
moveafrika.org. Amatike y’ubuntu wayabona ufata ingamba hano Global Citizen app, changwa hano Global
Citizen website. Ushobora nokohereza ubutumwa ‘I am ready to take action’ kuri nimero ya WhatsApp to +250
790 008 555.