SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kim Kardashian ntiyorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West batari kumwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kim Kardashian ntiyorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West batari kumwe
Imyidagaduro

Kim Kardashian ntiyorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West batari kumwe

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 22, 2023
Share
SHARE

Kimberly Noel Kardashian yagaragaje ko atorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West mu gihe batandukanye, avuga ko ari kimwe mu bintu bimukomereye yahuye nabyo mu buzima bwe.

Uyu mugore w’imyaka 42 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Podcast yitwa “On Purpose with Jay Shetty”.

Ati “Hari amajoro ndira nabuze ibitotsi. Buri wese avuga ko iminsi iba miremire ariko imyaka ikaba migufi, ariko njye si ko mbibona.”

Yakomeje avuga ko kumenya gutegura ukuntu urera abana buri munsi bituma wumva utewe ishema nawe ubwawe.

Yavuze ko kurera abana mu bihe bya COVID-19 biri mu bihe byamukomereye cyane.

Ati “Hari amajoro utabasha gufura umusatsi wawe nk’umubyeyi […] wambaye imyambaro yo kurarana imwe igihe kinini, nyine cyane byambayeho mu bihe bya COVID-19.’’

Mu Ugushyingo umwaka ushize Kanye West (Ye) yahawe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko , asabwa kwishyura indezo kwa Kim Kardashian ingana n’ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 200 Frw.

Ibi byabaye nyuma ya gatanya yasabwe na Kim Kardashian w’imyaka 42 muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka irindwi bakoze ubukwe.

Indezo Kanye West yasabwe izajya yishyura ½ cy’ikiguzi cy’ubuvuzi , amashuri n’umutekano w’abana be yabyaranye na Kim Kardashian.

Muri Gashyantare 2021 mbere y’uko Kim Kardashian asaba gatanya yavuze ko yari yasabye Kanye West ko batandukana mu ibanga, ariko Kanye West agakomeza gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo bituma yaka gatanya kugira ngo abe ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko abone uko akira ibikomere yatewe n’uyu mugabo.

Mu Ukuboza umwaka ushize Kim Kardashian yasutse amarira ubwo yari abajijwe uko arera abana bane babyaranye, nyuma yo gutandukana.

 

Umuhanzi Igor Bee uri kuzamuka vuba yashyize hanze indirimbo yise Yahuzo (Video)
Umukinnyi wa Filme Val Edward Kilmer yitabye Imana ku myaka 65
Israel Mbonyi yateguye igitaramo azafatiramo amashusho ya albumu ye nshya
Umuhanzi Karabokimana yabonye inzu imufasha mu bikorwa bye yitwa King Studio
El Classico yateguye igitaramo cyo gusezera ku banyeshuri yise Bye Bye Vacance
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Is A Good Rtp For Slots

May 28, 2024

Free Spins On Registration No Deposit 2025

February 25, 2025

Mr Fortune Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Casino Refer A Friend Bonus

May 28, 2024

What Is The Best Bonus Casino In Ireland For 2023

May 28, 2024

Banzai Slots Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?