SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umukinnyi wa film mpuzamahanga Blaise Christian Sitchet uri mu Rwanda Yishimiye sinema Nyarwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umukinnyi wa film mpuzamahanga Blaise Christian Sitchet uri mu Rwanda Yishimiye sinema Nyarwanda
Andi makuru

Umukinnyi wa film mpuzamahanga Blaise Christian Sitchet uri mu Rwanda Yishimiye sinema Nyarwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/28 at 10:13 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
Blaise Christian Sitchet niwe wakoze filime yitwa “Le Galerien”. yatangiye kumurika muri Afurika
SHARE

Umwe mu bakinnyi muzamahanga Blaise Christian ubarizwa muri America ariko akaba afite inkomoko muri Cameroun, ari mu Rwanda mu kureba uko uruganda rwa cinema ruhagaze ndetse n’icyaba umusanzu we mu gukomeza gushyigikira abakora uyu mwuga muri Africa, by’umwihariko mu Rwanda.

Blaise usanzwe ari umufana ukomeye cyane wa Perezida Paul Kagame kubw’ibikorwa bye by’indashyikirwa n’uruhare rukomeye yagize mu guhesha umunyafurika wese ijambo ku isi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu abona kiruta byinshi mu bihugu byo ku migabane twumva yateye imbere nk’iburayi na Amerika.

Mu kiganiro kigufi yagiranye  n’itangazamakuru Blaise Christian yavuze ko yaje mu Rwanda aturutse muri Cameroun aho yari yakoreye imurika rya film ye yise “Le Galerien”.

Yatangaje ko yari buhite asubira muri Amerika ariko aza kwigira inama yo kugera no mu Rwanda kugira ngo ahure n’abandi babarizwa mu mwuga wa cinema hano mu Rwanda kugira ngo baganire ku mikoranire, bamwereke uko ikibuga giteye ndetse na buryo ki hashobora kubaho ubufatanye hagati y’abakora cinema mu Rwanda, cameroun na USA.

Mu bahuye na Blaise ku ikubitiro, harimo Umuyobozi wa Igicumbi Cinema Center Bwana Gakwaya Celestin uzwi cyane nka Nkaka, baganiriye byinshi ku mahirwe ari muri iyi segiteri ndetse bemeranywa iikoranire mu gihe kizaza.

Mu byo Blaise yishimiye cyane, ni ubwiza bwa cinema nyarwanda, uko leta yorohereza abashaka gufata amashusho ya filimi zabo ndetse n’impano iri mu Banyarwanda mu bijyanye no gukina, gufata amashusho n’amajwi.

Imwe muri filime uyu mugabo yakoze zakunzwe zikanaba izamufunguriye amayira muri uyu mwuga, ni iyitwa “Koming from Afrika”.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi asubira muri Amerika aho asanzwe atuye anakorera imirimo ye itandukanye ariko akaba ateganya kugaruka mu Rwanda mu mezi make kugira ngo ashyire mu bikorwa imwe mu mishanga ahateganya k’ubufatanye na bagenzi be bakora cinema mu Rwanda.

Blaise Christian Sitchet niwe wakoze filime yitwa “Le Galerien”. yatangiye kumurika muri Afurika

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul April 28, 2023 April 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itanu

July 17, 2024
Imyidagaduro

Ibyishimo ni byose mu muryango wa The Ben na Pamella nyuma yo kwibaruka imfura yabo

March 19, 2025
Andi makuru

Réseau des Femmes yahaye imashini zo kudoda abahoze mu buraya muri Gasabo

March 27, 2025
Imyidagaduro

Knowless arasaba abanyarwanda kwamagana amahanga akomeje kwibasira u Rwanda

March 7, 2025
Iyobokamana

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu

August 13, 2023
Imyidagaduro

The Ben na Pamella bagiye kwibaruka

December 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?