Kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo gusengera igihugu ahuza urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi.
Ni amasengesho yitabiriwe kandi n’abayobozi muri Guverinoma, abo mu miryango ishingiye ku myemerere n’amadini, abo mu nzego z’abikorera, imiryango itari iya leta n’abandi bose hamwe bakabakaba 400.
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho Ndahiro Moses avuga ko muri rusange intego y’aya masengesho ari ugushimira Imana ibyiza ikorera u Rwanda n’Abanyarwanda no kuyiragiza mu bihe biri imbere.
By’umwihariko ariko ngo aya masengesho y’urubyiruko azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast agamije gufasha kubaka mu rubyiruko indangagaciro za Gikirisito kugirango nk’abayobozi bakiri bato zibafashe kuzuza inshingano bafite muri iki gihe no mu bihe biri imbere.
Inyigisho n’ibiganiro bitangirwa muri aya masengesho by’umwihariko yibanze ku buryo bwo guhuza inshingano nk’Umuyobozi ndetse no Kurera muri iki gihe.