Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Facebook, Mark Zuckerberg, yatangiye kumenyesha abakozi kwitegura kwirukanwa, kubera ko ubukungu bw’iyo sosiyete iri mu zigize Meta butifashe neza.
Mu kwezi gushize Zuckerberg yatangaje ko agiye kwirukana abakozi ibihumbi icumi, agamije kuramira sosiyete ye iri mu bibazo by’ubukungu byatewe no kugabanyuka kw’abamamaza.
Meta ari nayo ibarizwamo Instagram na WhatsApp, ivuga ko amikoro atifashe neza ku buryo hakenewe ingamba nshya zirimo gukoresha amafaranga make mu bijyanye no guhemba no kwita ku bakozi.
Umwaka ushize iyi sosiyete yari yirukanye abakozi 11,000 bangana na 13 %. Bamwe mu bahoze bakorera Facebook bamaze iminsi bandika bagaragaza ko bari gushakisha indi mirimo.
Mu kwezi gushize Zuckerberg yandikiye bamwe mu bakozi bagiye kwirukanwa, ababwira ko hakenewe izindi mpinduka kugira ngo ikigo gikomeze kubaho kubera ibibazo byagaragaye mu mwaka ushize by’ubukungu.
Muri Werurwe 2023 bamwe mu bakozi bo mu ishami rishinzwe abakozi muri Meta bari mu bahereweho birukanwa.
Ubu abagezweho ni abakora mu ishami ry’ikoranabuhanga (IT), mu gihe mu kwezi gutaha hazasezererwa abakora mu ishami ry’ubucuruzi n’imiyoborere.
Meta ivuga ko kugabanya abakozi bizakomeza kugeza mu mpera z’umwaka, haba ku bakozi bayo bari imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari icyicaro gikuru cyangwa abakora mu mashami yayo hirya no hino.
Urwego rw’ikoranabuhanga ku isi hose rumaze iminsi ruri mu bibazo ry’igabanyuka ry’ubukungu, byatumye ibigo by’ikoranabuhanga kuva uyu mwaka watangira bimaze kwirukana abakozi 170,000, nk’uko BBC yabitangaje.