SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Popularity w’u Burundi 2023 Uwera Ricky Tricia yishimiye guhura na Dr.Marie Claudine Mukamabano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Popularity w’u Burundi 2023 Uwera Ricky Tricia yishimiye guhura na Dr.Marie Claudine Mukamabano
Imyidagaduro

Miss Popularity w’u Burundi 2023 Uwera Ricky Tricia yishimiye guhura na Dr.Marie Claudine Mukamabano

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: March 23, 2024
Share
SHARE

Miss Uwera Ricky Tricia ukomoka mu  bwoko bw’Abatwa  yishimiye kwitabira   inama ya 68 ya UN igaruka ku kwihutisha kugera ku buringanire bw’umugabo n’umugore no guha ubushobozi abagore n’abakobwa ,kurwanya ubukene no gushyigikira imishinga yabo mu rwego guteza imbere uburinganire.

 

Iyi nama yabereye muri Leta zunze ubumwe za America mu mugi wa New York ihuza abagore baturuka mu bihugu bitandukanye bya Africa aho  nyampinga ukunzwe mu gihugu cy’u Burundi 2023 witabiriye iyi nama akaba asanzwe afite umushinga wo gutunganya inganda no kwamamaza ibicuruzwa by’ibumba hagamijwe guhindura imyitwarire imwe n’imwe ya batwa no kuzamura imibereho yabo,Muri iyi nama kandi nyampinga ukunzwe mu Burundi 2023 yayihuriyemo n’umuyobozi akaba ari nawe washinze umuryango WHY DO I EXIST/KUKI NDIHO  RWANDA ORPHANS SUPPORT PROJECT ,Dr Marie Claudine Mukamabano baganira ku mushinga wo kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje haba kumushakira ubufasha ndetse n’abaterankunga bazatuma agera ku ntego ze.

Miss Popularity yari ari kumwe n’abo baturuka mu gihugu kimwe

Miss Uwera Ricky Tricia akaba yatangaje ko guhura na Dr. Marie Claudine Mukamabano bimwongereye imbaraga zo gukora no gukomeza gushyigikira abari n’abategarugori mu bikorwa biyemeje bibateza imbere  akaba kandi yishimiye ko yambitswe ikamba rya Miss Global Peace 2024 .

Yagize ati” Nishimiye guhura na Dr.Mukamabano kuko twajyaga duhurira ku mbuga nkoranyambaga gusa biranshimishije cyane kuba yaje kuntera ingabo mu bitugu kuko umushinga wanjye arawuzi kandi arawushyigikiye bityo rero nkaba nizera ko uzarushaho gushyirwa mu bikorwa binyoroheye” yongeyeho kandi ko kuba yambitswe umwambaro wa Miss Global Peace 2024 ari  ibyo gushimira Imana ndetse akazaharanira ko ibikorwa bye bigezwa kubo yifuza gufasha.

Dr.Marie Claudine Mukamabano we yavuze ko yishimiye kwakira Nyampinga ukunzwe mu Burundi 2023  muri New York kandi ko ashimishijwe nuko yitabiriye iyi nama agasanga bizamufasha gushyira mu ngiro umushinga we yiyemeje.

Yagize ati”Guhura nawe ni igikorwa cyiza kuko ni umwana ufite intumbero zo gufasha abakomoka mu bwoko bwe rero nifuzaga kumwongerera imbaraga ngo adacika intege cyane ko twe nka KUKI NDIHO  gushyigikira abafite umutima wo gufasha ari ibintu byacu n’ubwo natwe dufasha rero twajyaga tuvugana ku mbuga nkoranyambaga tutarabonana amaso ku maso ariko ni umwana uzi icyo agomba gukora kandi tuzamushyigikira uko dushoboye kugirango agere ku ntego yiyemeje zo gukura abatwakazi mu bwigunge”

Dr.Marie Claudine yamwambitse ikamba rya Miss Global Peace 2024

Twabibutsa ko Dr.Claudine Mukamabano yashinze umuryango wa KUKI NDIHO ahagana mu mwaka wa 2005 nyuma yaho asabiye Imana ko nimurokora Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 azakora umushinga wo gufasha impfubyi ndetse n’abapfakazi akaba kandi kugeza ubu afasha abarenga 200 muri Africa  ndetse no hanze yaho,akaba kandi yariyemeje gushyigikira umushinga wa Nyampinga ukunzwe mu Burundi 2023 aho azamutera inkunga ndetse akana mufasha gushaka abandi baterankunga .

Miss popularity yambitswe kandi ikamba rya Miss Global Peace 2024

Yanahawe Umwambaro n’igitabo bya Kuki ndiho
Aba bombi byari ibyishimo guhura
Miss Popularity yari aherekejwe n’abo mu gihugu cye
Dr.Marie Claudine yishimiye kwakira nyampinga ukunzwe mu Burundi
Miss Mutesi Jolly ntiyemeranywa nabashaka guhanganisha The Ben na Bruce Melody
Niyonzima Haruna yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Al Ta’awon
Indirimbo calm down ya Rema na selena Gomes yongeye guca agahigo ko kurebwa cyane
Burna Boy yateguje igitaramo muri Kenya Umwaka utaha
Abantu bamaze 4 gutabwa muri yombi nyuma yo gushaka gushimuta umuhanzikazi Tiwa Savage .
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Teacher Mpamire na Dr Hilary Okello batumiwe mu gitaramo cya Gen z Comedy i Kigali

July 17, 2024

What Are The Online Casinos In Ireland Offering No Deposit Bonuses

May 28, 2024

Casino Game Banker Player

February 25, 2025

Virtual Casinos With Free Card Games On Sign Up In Ireland $1 Deposit Virtual Casino Ie

July 18, 2018

Mobile Slots In Ireland

December 9, 2020

Dream Jackpot Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?