Kuri uyu wa mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’abagore batandatu b’ikimero bibumbiye mu itsinda bise Kigali Boss Babes bisobanuye ko ari abagore beza kandi bakize.
Aya mashusho yabagaragaje bose baparika amamodoka yabo aho baroshokeye ndetse bananywa za shampanye zihenze, bimwe bita ku Isi.
Aba ba boss babes ni ashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.
Aba bagore benshi bazwi mu bijyanye na sinema, kumurika imideli no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, gusa bamwe bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi butandukanye bakora.
Ni abantu bibera mu buzima buhenze, bakunze gutembera mu bihugu bitandukanye, batuye mu mazu ahenze i Kigali.
Nka Alliah Cool aherutse gutaha inzu ye bwite igeretse yubakishijwe amafaranga asaga miliyoni 500 nk’uko bivugwa. Isimbi Model yashakanye n’umugabo w’umushoramari w’umunyamahanga, batuye mu nzu zihenze zo mu mudugudu wa Vision City.
Imbuga nkoranyambaga ejo hashize ziriwe zashyushye kubera aba bagore bemeza ko ari abakire. Bamwe bati ‘ayo mafaranga bayakuyehe ngo natwe tuzashakireyo, abandi bati ‘iryo ni ishyari.’
Hari bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bavuze ko aba bagore bashobora gukora ikiganiro mpamo (Reality TV Show) ndetse ko cyarebwa cyane.
Nubwo bikomejekuvugw ako bazakora icyo kiganiro muri iki gitondo abao bakobwa batangaje ko umushinga wabo w’icyo kiganiro uzatangira vuba cyane ukaba uzakorwa na Ajalaja Stanley, umuhanga mu gutegura no gutunganya sinema ukomoka muri Nigeria ufite ikigo gikora sinema kizwi nka ’Superstanfame’ bikaba biteganyijwe ko ikiganiro cyabo cya mbere kizajya hanze muri Kamena 2023,