SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi Aulah Off akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo Voma
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi Aulah Off akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo Voma
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Aulah Off akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo Voma

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/03 at 4:38 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi Aulah Off yasohoye indirimbo ‘voma’ aho asaba umusore kugaragaza ubukaka yibitseho mu gikorwa cy’urukundo akavuga ko yibitseho isoko ivubura amazi y’urubogobogo, ibintu byakuruye urunturuntu ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Urwo runturuntu rwatewe n’amagambo agize iyi ndirimbo aho Aulah Off yumvikana asaba umusore kwimara irari kuko ari nk’izahabu mu kirombe.

Uyu mukobwa ukiri mushya mu muziki nyarwanda yitsa ku magambo atamenyerewe kuvugwa mu ruhame bigaherekezwa n’amashusho y’iyi ndirimbo nayo ubwayo yavugishije abatari bake kuri youtube .

Aulah Off asobanura igitecyerezo cyo kwandika no gukora iyi ndirimbo, yavuze ko hari ubwo abakundana ubwabo bahitamo kwemezanya aho umwe aba yiyemeza ibyo azakorera undi, bigatuma bahora mu munyenga w’urukundo.

Ati “Kwa kundi urukundo rw’ubu rwajemo ibintu byo kwemezanya cyane hagati y’abakundana, agakora akazi kose agashira ipfa, mbese ni nka muganga umvura indwara.”

Yongeraho ko “Nanjye rero nashakaga kugaruka kuri uwo munezero abakundana bahana ndetse no kugaragaza ko urukundo rw’ukuri ruriho.”

Avuga ko abatanze ibitekerezo ko yatandukiriye ku magambo ari mu ndirimbo ye bibeshya kuko ibyo yaririmbye nta kidasanzwe, ari ubuzima bw’urukundo abantu babamo umunsi ku munsi.

Aulah Off  [Irabashaka Louise Aulah], yavutse ku wa 12 Nyakanga 2002. Yatangiye umuziki we mu 2021 akaba aribwo yatangiye gukora kuri Album ye yambere yanasohotseho indirimbo ya mbere yitwa “Sosiso” yasohotse muri 2022

Aulah Off abarizwa mu nzu itunganya umuziki yitwa “The Beam Entertainment” ya Producer Laser Beat ari nawe uri gukora kuri album ya mbere azita “Umwamikazi wa Mbere.”

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 3, 2023 April 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The ben yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo nshya yashyira hanze muri ebyiri afite

October 12, 2023
Imikino

BRAZIL: Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ikipe ya Santos FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri!

December 7, 2023
Imyidagaduro

Itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka muri Britain’s Got Talent,

June 1, 2023
Imyidagaduro

Tonzi aritegura kumurika alubumu ye ya 10

January 8, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Costa Titch yaguye ku rubyiniro ahita yitaba Imana

March 13, 2023
Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

March 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?