Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe 2023 batangije ubufatanye bugamije kwihutisha itangizwa ry’imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze mu guhuriza amashuri kuri murandasi no gutanga ubufasha mu kugera ku mbuga zitangirwaho amasomo mu Rwanda.
Ku rwego rw’umugabane wa Afurika, Airtel Africa na UNICEF bashyize umukono ku bufatanye nyafurika bw’imyaka itanu buzafasha kwihutisha imyigire mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze mu guhuriza ibigo by’amashuri kuri murandasi no gutanga ubufasha mu kugera ku mbuga zitangirwaho amasomo ku buntu mu bihugu 13. Muri ayo masezerano, Airtel Africa yinjije miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Interineti, SMS) na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.
Biteganyijwe ko muri ubwo bufatanye, abanyeshuri n’abarimu mu Rwanda bazahabwa ibikoresho by’imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buntu.
Mu byumweru biri imbere, ibigo by’amashuri bigera kuri 20 bizahabwa umurongo wa interineti uzagirira akamaro abana b’abanyeshuri biga 12,000 hamwe n’abarimu babo. Hejuru y’ibyo kandi, Airtel ifite imbuga zigera kuri 5 usangaho amasomo ava mu nteganyanyigisho y’ikigo nyarwanda cy’Uburezi(REB) ku buntu , aya masomo akaba agenewe uwariwe wese ufite simukadi ya Airtel.
Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Madamu Min Yuan yagize ati: “Nta cyakoma mu nkokora abanyeshuri n’abarimu bakoresha umurongo wa interineti mu gutanga no guhabwa amasomo ahantu hose n’igihe cyose n’ahantu hose. Ni icyubahiro gikomeye kuri twe kwifatanya na Airtel Rwanda mu gutangiza iki gikorwa cyo guha ibihumbi by’abanyeshuri ndetse n’abarimu babo ubushobozi bwo gukoresha interineti,”
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, ubwo yafataga ijambo muri uyu muhango, yagize ati: “Birashimishije cyane kuba Airtel Rwanda igiye kugeza interineti ntagereranywa ku rubyiruko rwiga mu Rwanda.
Ndashimira Guverinoma yu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya kuba badahwema gutanga ibya ngombwa bituma ibikorwa nk’ibi bishoboka.
Ndifuza kandi gushimira UNICEF kuba yarafatanije natwe muri iki gikorwa. Abana b’u Rwanda, ari nabo uyu mushimga ugomba kugirira akamaro mu buryo butaziguye, babonye ikindi gikoresho cy’inyongera mu kongera ubushobozi bwabo bw’imitekerereze”
Airtel Africa na UNICEF batangije uyu mushinga ngo ugirire akamaro abanyeshuri muri bihugu 12 byo muri Afurika nka Tchad, Kongo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Kenya, Madagasikari, Malawi, Niger, Nijeriya, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.