SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda batangije umushinga wo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda batangije umushinga wo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda
Ubukungu

Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda batangije umushinga wo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 31, 2023
Share
SHARE

 

Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe 2023 batangije ubufatanye bugamije kwihutisha itangizwa ry’imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze mu guhuriza amashuri kuri murandasi no gutanga ubufasha mu kugera ku mbuga zitangirwaho amasomo mu Rwanda.

Ku rwego rw’umugabane wa Afurika, Airtel Africa na UNICEF bashyize umukono ku bufatanye nyafurika bw’imyaka itanu buzafasha kwihutisha imyigire mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze mu guhuriza ibigo by’amashuri kuri murandasi no gutanga ubufasha mu kugera ku mbuga zitangirwaho amasomo ku buntu mu bihugu 13. Muri ayo masezerano, Airtel Africa yinjije miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Interineti, SMS) na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.

Biteganyijwe ko muri ubwo bufatanye, abanyeshuri n’abarimu mu Rwanda bazahabwa ibikoresho by’imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buntu.

Mu byumweru biri imbere, ibigo by’amashuri bigera kuri 20 bizahabwa umurongo wa interineti uzagirira akamaro abana b’abanyeshuri biga 12,000 hamwe n’abarimu babo. Hejuru y’ibyo kandi, Airtel ifite imbuga zigera kuri 5 usangaho amasomo ava mu nteganyanyigisho y’ikigo nyarwanda cy’Uburezi(REB) ku buntu , aya masomo akaba agenewe uwariwe wese ufite simukadi ya Airtel.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Madamu Min Yuan yagize ati: “Nta cyakoma mu nkokora abanyeshuri n’abarimu bakoresha umurongo wa interineti mu gutanga no guhabwa amasomo ahantu hose n’igihe cyose n’ahantu hose. Ni icyubahiro gikomeye kuri twe kwifatanya na Airtel Rwanda mu gutangiza iki gikorwa cyo guha ibihumbi by’abanyeshuri ndetse n’abarimu babo ubushobozi bwo gukoresha interineti,”

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, ubwo yafataga ijambo muri uyu muhango, yagize ati: “Birashimishije cyane kuba Airtel Rwanda igiye kugeza interineti ntagereranywa ku rubyiruko rwiga mu Rwanda.

Ndashimira Guverinoma yu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya kuba badahwema gutanga ibya ngombwa bituma ibikorwa nk’ibi bishoboka.

Ndifuza kandi gushimira UNICEF kuba yarafatanije natwe muri iki gikorwa. Abana b’u Rwanda, ari nabo uyu mushimga ugomba kugirira akamaro mu buryo butaziguye, babonye ikindi gikoresho cy’inyongera mu kongera ubushobozi bwabo bw’imitekerereze”

Airtel Africa na UNICEF batangije uyu mushinga ngo ugirire akamaro abanyeshuri muri bihugu 12 byo muri Afurika nka Tchad, Kongo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Kenya, Madagasikari, Malawi, Niger, Nijeriya, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.

Truth Media Ltd bishimiye kuba baratowe nka Best Printing Award 2023 Muri Service Excellence Awards
Ikigo Dongfeng Motor kiritegura guteranyiriza Imodoka mu Rwanda
ATIDI Insures Loan to Implement 300Euro million Infrastructure Projects in Tanzania funded by Deutsche Bank
Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin
Ibiciro by’ibikomoka kuri lisansi byagabanutse mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Aussie Pokies Emulator

May 28, 2024

How To Play Roulette Online For Real Money

May 28, 2024

24 Casino Bet Review

February 25, 2025

Are Blackjack S Licensed In Dublin

February 24, 2020

Free Play Online Australia Casino

February 25, 2025

Free Games At Top Electronic Casinos Ireland For Real Money

November 20, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?