Abimbola Oladokun wamamaye nka Bayanni mu muziki wa Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange, yatumiwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Symphony Band.
Iki gitaramo kizabera ahitwa Boogaloo giteganyijwe ku wa 12 Werurwe 2023 . Byitezwe ko kizaririmbamo Bayanni n’itsinda rya Symphony Band bazaba bafatanya na DJ Tyga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bayanni yari aherutse gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Afurika y’i Burasirazuba, mu minsi ishize akaba yari yataramiye muri Tanzania.
Bayanni uzwi mu ndirimbo nka ‘Ta Ta Ta’ ari nayo yamamaye cyane, ni umusore w’imyaka 26 wamenyekanye cyane guhera mu 2021.
Mu 2022 nibwo uyu musore wari watangiye asubiramo indirimbo nka Peru ya Fireboy, Jowo ya Davido na Felony ya CKay, yaje gusohora indirimbo ye yise ‘African Beauty’.
Muri uyu mwaka yasinye muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazz iyi ikaba isanzwe ibarizwamo abarimo Ayra starr, Rema, Ruger n’abandi banyuranye.
Nyuma yo gusinya muri Marvin, Bayanni yahise asohora imbumbe y’indirimbo enye yise ‘Bayanni EP’, iriho indirimbo nka Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.