DGC Felix Namuhoranye wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa, yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye Dan Munyuza wari umaze imyaka iyinga itanu kuri uwo mwanya.
Nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ribyemeza, DCG Felix Namuhoranye yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General Of Police).
Ni mu gihe Commissioner Of Police, Vincent Sano, wari usanzwe ari Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imari yagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa.
Itangazo rikomeza rivuga ko Colonel Celestin Kanyamahanga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Aba bayobozi bose bashyizweho na Perezida Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.