SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball
Imikino

Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/30 at 10:14 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umukino wa  Pickleball ni  umukino ukomatanyije uwa Tennis n’uwa Tennis ikinirwa ku meza ariko bigatandukanira ku bikoresho byifashishwa n’ingano y’ikibuga.

Uyu mukino utaramamara cyane mu Rwanda watangiye kuhakinirwa   nyuma y’ibihe bigoranye abanyarwanda ndetse n’isi yose  bari bavuyemo bya Covid-19  uzanywe na  Kamugisha  Zacharie ndetse  umugore w’umunyamerikazi witwa Elizabets  Krebs .

Mu kiganiro  yagiranye n’itangazamakuru Kamugisha Zacharie  yasobanuye byinshi byihariye kuri uyu  mukino aho yavuze impamvu zatumye yifuza  kuwumenyekanisha mu Rwanda kuko ubusanzwe ari umukino ukinwa mu bihugu bimaze  gutera imbere anatubwira imwe  mu mishinga bafite harimo nko gutegura  amarushanwa ahoraho azajya afasha abantu  kuruhuka mu mutwe mu gihe  bakitse imirimo .

Mu bindi yadutangarije  uyu mukino wa Pickleball nuko iyo  abantu bitabiriye uyu  mukino  bashobora kubona n’umwanya wo kuganira  basubiza ubwonko ku gihe mu gihe bavuye mu bikorwa byabo bitandukanye banarushaho kumenyana.

Ku bijyanye n’igikorwa  bateguye mu mpera z’iki cyumweru  ku wa gatandatu tariki ya mbere  Kamena 2023 bise  Mental Health Benefits aho abazitabira icyo gikorwa  bazasobanurirwa  inyungu  z’uyu mukino  ku buzima bw’umuntu .

Zacharie yakomeje atubwira ko  uwo  munsi hazabaho  isaha imwe yo gusobanurirwa ibijyanye nuko uwo  mukino  ukinwa  ndetse n’uburyo ugira uruhare  mu gukangura ubwonko  igihe cyose umuntu atameze  neza .

Mu gusoza  yatubwiye kandi ari umukino  wakinwa n’umunyarwanda wese  kuva ku mwana kugeza ku muntu mukuru uri mu myaka iri hejuru ya 50 kandi bikaba bidahenze bitewe n’ubushobozi  bw’umuntu akaba asaba abanyarwanda   cyane cyane abatuye mu mugi wa Kigali ko bazitabira cyo igikorwa cyo   kumenyekanisha uwo mukino  wa  PickleBall kugira bamenye ibyiza byawo  aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000 frw  byonyine ukimenyera ibyiza  bya  Pickleball .

umukino wa Pickle ball ni umukino watangiye ahagana mu mwaka w’i 1965 utangirira muri  ku kirwa cya  Bainbridge muri Leta ya washington muri Leta zunze ubumwe z’amerika utangizwa n’umugabo  witwa Joel Pritchard aho watangiye ufatwa  nk’umukino w’abana  ariko uko imyaka yagiye  ishira niko wagiye umenyekana cyane muri Amerika y’amajyaruguru  cyane cyane mu gihugu cya  Canada  kugeza ubu aho wamaze  kuba mpuzamahanga

Kamugisha Zacharie n’umugore we niba bazanye umukino wa Pickleball mu Rwanda
Kamugisha Zacharie yatangiye kwitabira imikino mpuzamanga ya Pickle Ball hanze y’U Rwanda
Kamugisha Zacharie ubwo amaze gutsinda mu mikino ya All African Games muri Ghana
Pickleball n’umugore we Elizabeth Krebs basshaka ko umukino wa Pickle Ball umneyekana mu Rwanda no mu karere

 

 

 

You Might Also Like

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Nsanzabera Jean Paul May 30, 2024 May 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm

September 9, 2024
Imyidagaduro

Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

June 13, 2023
Imyidagaduro

Kigali Auto Show igiye kwongera kuba ku nshuro ya 2

July 11, 2024
Imyidagaduro

Davido yakoze igitaramo cy’amateka kitabirwa n’abarenga ibihumbi 50

April 25, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)

May 12, 2023
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yakiriwe na Mugenzi wa RDF

February 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?