Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye mu muziki ku izina rya Chriss Eazy.
Yasabwe kwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, saa 9:30 za mugitondo kuri RiB sitasiyo ya Nyamirambo.
Mu ibaruwa yashyizweho Umukono n’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix isaba Chriss Eazy ‘kuzana uru rupapuro (rw’ihamagara) hamwe n’irangamuntu yawe mu biro by’umugenzacyaha’. Icyo akurikiranyweho nticyatangajwe.
Umujyanama wa Chriss Eazy, Junior Giti yabwiye amaze kudutangariza ko hashize igihe gito uyu muhanzi atabashije gutaramira mu Mujyi wa Musanze mu gitaramo yari yatumiwemo.
Avuga ko bandikiye ubutumwa abari bamutumiye bubamenyesha ko atakibonetse, kandi banaboherereza urupapuro rwa muganga rugaragaza Chriss Eazy arwaye.
Junior Giti anavuga ko amafaranga bari bishyuwe bayasubije, kandi afite ibimenyetso bibigaragaza kuko yakoresheje Mobile Money ayasubiza.
Ati “Nabahaye ‘repos médical’ igaragaza ko yari arwaye. N’amafaranga yabo turayabasubiza, twifashisha Mobile Money.”
Junior avuga ko nta deni bafitiye uyu mugabo wari wabatumiye. Ahubwo batunguwe no kumva ko yagiye kubarega muri RIB.
Avuga ko uyu mugabo yitwaje ko afite umuvandimwe muri RIB ajya gutanga ikirego, kandi azi neza ko nta deni bamufitiye.
Junior Giti yavuze ko Chriss Eazy atigeze agezwaho inyandiko imuhamagaza kwitaba RIB. Yavuze ko mu minsi itatu ishize we na Chriss Eazy bagiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo babaza niba hari inyandiko ihamagaza umuhanzi basanga idahari.
Yavuze ko ubwo Chriss Eazy yatumirwaga muri iki gitaramo yari muri Uganda. Agaruka mu Rwanda yararwaye bituma atabasha kukitabira.