Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragarizwa urukundo cyane n’abakunzi ba muzika nyarwanda kubera imitunganyirize y’amashusho ndetse n’imyandikire y’indirimbo ze yongeye kuzamura imbamutima za benshi nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yaciye agahigo ko kuba imwe mu ndirimbo ze zimaze kurebwa cyane mu masaha 24 gusa imaze kurebwa n’abantu 144 ku rubuga rwa rwe rwa youtube.
Iyi ndirimbo Edeni ya Chriss Eazy igiye hanze mu gihe uyu muhanzi yari amaze iminsi ateguza abakunzi be ko agiye kubashyirira hanze indirimbo nziza kandi ikoze mu buryo badasanzwe bazi.
Giti Junior usanzwe ariwe ureberera inyungu ndetse akaba n’umujyanama wa Chriss Eazy yadutangarije ko iyi ndirimbo yagize hanze nyuma y’ukwezi kose itunganywa kuko bayikoreye mu bice bitandukanye by’u Rwanda no muri Uganda ibintu byabasabye ingufu aho amwe bayakoreye muri Kigali ahazwi nka Sunday Park hakunzwe no kwifashishwa n’abahanzi benshi kubera ubwiza bwabo .
Ku ruhande rwa Chriss Eazyy we yadutangarije ko iyi ndirimbo Edeni ifite ibisobanuro byinshi cyane ku bantu bakunda kandi atagiye kwicara nyuma yayo ahubwo ubu aricyo gihe cyo kwigaragaza mu ruhando rwa Muziki nyuma yo kubona ko abakunzi b’umuziki bakunze ibihangano bye .
Iyi ndirimbo Edeni ya Chris Eazy igaragaramo abasore n’inkumi beza cyane bamufasha mu mibyinire yayo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Element naho amashusho akorwa na Samy Switch usanzwe akorana na Chriss Eazy ayoborwa nawe ubwe .