SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inkomoko n’amateka y’umunsi wa St Valentin
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Inkomoko n’amateka y’umunsi wa St Valentin
Ubuzima

Inkomoko n’amateka y’umunsi wa St Valentin

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/14 at 7:49 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho. Gusa uwo munsi wo urahari. Aha rero turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye (…)

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho. Gusa uwo munsi wo urahari. Aha rero turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye kugeza ubu, bimwe mu bisobanuro by’ibiwukorwaho ndetse n’uko wizihizwa mu mpande zitandukanye z’isi.

Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).

Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda… Saint Valentin rero ikaba igwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.

Kuki St Valentin iba muri Gashyantare (Février/February)?

Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).

None se Saint Valentin ni nde?

Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.

– Valentin wa Roma: Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia;

– Valentin wa Terni: We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe;

– Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza;

Muri aba ba Valentin 3 rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).

Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye:

– Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje!

– Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…

– Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi;

– Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

– Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

– Uretse mu gihugu cya Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa “dos namorados”; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa “dia del amor y amistad” (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.

 

 

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul February 14, 2023 February 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Umuyobozi wa Tiger Gate Steward yavuze ibyabagoye mu mikino ibiri amavubi  yatsinzwemo

March 27, 2025
Ikoranabuhanga

Emir wa Qatar yatanze u Rwanda ho umugabo w’uko Demokarasi Mvaburayi idakora hose

January 30, 2019
Imyidagaduro

Davido yayomoje amakuru avuga ko we n’umugore we bibarutse Impanga

October 12, 2023
Imyidagaduro

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ifungurwa rya Titi Brown

December 12, 2023
Andi makuru

Uburusiya bwashyize impapuro zo guta muri yombi umucamanza Tomoko Akane wa ICC

August 2, 2023
Andi makuruUbukungu

Ibiciro by’ibikomoka kuri lisansi byagabanutse mu Rwanda

October 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?