Aristide Mugabe wabaye kapiteni w ikipe y’igihugu ya Basketball yatoreye kuba Perezida mushya wa komisiyo muri komite y’abakinnyi mu mikino Olempike na Siporo (RNOSC).
Uyu musore wanyuze mu kipe memshi akomeye ya Basket ball hano mu Rwanda yatorewe uyu mwanya mu matora yahuje abakinnyi bahagarariye Abanyamuryango bose ba Komite y’igihugu y’imikino Olempike na Siporo yabaye ku cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023.
Nkuko byavuye mu majwi yose yabitabiriye amatora abantu batandatu bakurikira nibo bazaba bagize komite nshya yatowe muri komisiyo y’abakinnyi ba siporo mu gihugu cya Rwanda (RNOSC).
- President: Aristide Mugabe (Rwanda Basketball Federation)
- Vice President: Marthe Yankurije, OLY (Rwanda Athletics Federation)
- Secretary: Yvette Igihozo Cyuzuzo (Rwanda Volleyball Federation)
- Advisors: Eloi Maniraguha, OLY (Rwanda Swimming Federation), Clarisse Uwayo (Rwanda Taekwondo Federation) & Jean Semana (National Paralympic Committee of Rwanda)
Perezida w’agateganyo wa komite ishinzwe imikino Olempike na Siporo mu Rwanda, Madamu Alice Umulinga, yashimiye byimazeyo abagize Komite nshya yatowe kandi aniyemeza gukorana nabo kugira ngo bateze imbere abakinnyi b’u Rwanda.
Yakomeje ashimira Komite icyuye igihe kubera ubwitange bakoresheje badacogora ndetse na serivisi nziza z’ingirakamaro muri manda yabo.