SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sengabo Jodas yatangaje byinshi kuri Alubumu ye yise Bene u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Sengabo Jodas yatangaje byinshi kuri Alubumu ye yise Bene u Rwanda
Imyidagaduro

Sengabo Jodas yatangaje byinshi kuri Alubumu ye yise Bene u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/24 at 1:49 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi wubakiye umuziki we kuri gakondo y’Abanyarwanda, Sengabo Jodas yatangaje ko agiye kumurika album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’, mu gitaramo yahurijemo abahanzi bagenzi be batatu n’amatorero atatu.

 

Mu kiganiro na Ahupa Visual Radio yadutangarije ko album ye yayitiriye indirimbo ‘Bene u Rwanda’ kubera ko iyo ndirimbo yereka Abanyarwanda ko ‘imbaraga zabo ari ubumwe bwabo.’

Indi mpamvu atanga ni uko ‘iyi ndirimbo ariyo yanyinjije mu muziki’. Agakomeza ati “Ni indirimbo irimo ubutumwa cyane cyane nkunze gutanga mu bihangano byanjye, ikaba indirimbo ifite igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda.”

Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw’abantu aho byanze bakagushyigikira.

Sengabo avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n’abantu n’uburyo bakomeza kumutera ikunga, aho yacitse intege bakamukomeza.

Asobanura gushyigikirwa nk’imbaraga z’ahazaza mu muziki we, ndetse no ‘kwerekana icyo nshoboye hagira n’umfasha akamfasha ariko nibura nagize icyo mwereka, mu by’ukuri iri ni itafari ryanjye rya mbere ku muziki wanjye.’

Iki gitaramo kizaririmbamo abubakiye umuziki kuri gakondo barimo umusizi Junior Rumaga, Nyirinkindi, Ange na Pamella, Audia Intore, Itorero Indangamirwa ndetse na Iganze Gakondo.
Sengabo Jodas avuga ko yabatumiye ashingiye ku bikorwa bya buri umwe n’umubano bagirana. Ikindi ni uko bahuriye mu gice kimwe cy’umuziki wuje ubuvanganzo Nyarwanda.

Ati “Narabiyambaje baranyumva, ibyo akaba ari nacyo cy’ibanze mbashimira. Inshuti igufasha mu rugamba ukayisanga ikakumva. Nabagejejeho urugendo rwanjye baranyumvira.”

Sengabo avuga ko indirimbo ye ‘Bene u Rwanda’ yakiriwe neza, bimuha umukoro wo gukora indirimbo ziyirusha ubwiza.

Ati “Iteka uko najyaga gukora igihangano gishya wasangaga mpangana na Bene u Rwanda, kugira ngo kitajya hanze abakiriye Bene u Rwanda bagasanga kiri hasi.”

Album ya Sengabo yatunganyijwe na ba Producer batandukanye, barimo Jay P bakoranye igihe kinini ndetse na Mucyo Nicolas.

Hari kandi Producer Igor wakoreraga muri Touch Record, akaba ari nawe wakoze ‘Bene u Rwanda’. Ni mu gihe indirimbo nka ‘Isimbi’ yakozwe mu buryo bw’amashusho na Producer Fayzo.

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul January 24, 2023 January 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Hatangajwe Impinduka ku makipe n’imijyi izakinirwamo imikino ya BAL

November 8, 2023
Andi makuru

Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’abadepite mu majyepfo

March 11, 2024
Andi makuru

RDC havutse umutwe w’inyashyamba mushya witwa C.R.P uyobowe na Thomas Lubanga

March 26, 2025
Imyidagaduro

Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi

December 13, 2024
Ubukungu

Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)

October 26, 2023
Imyidagaduro

Bebe Cool yongeye kuvuga kw’ifungwa rya Terms na Omah Lay ubwo bari Uganda

February 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?