SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bebe Cool yongeye kuvuga kw’ifungwa rya Terms na Omah Lay ubwo bari Uganda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bebe Cool yongeye kuvuga kw’ifungwa rya Terms na Omah Lay ubwo bari Uganda
Imyidagaduro

Bebe Cool yongeye kuvuga kw’ifungwa rya Terms na Omah Lay ubwo bari Uganda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 12, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi Moses Ssalli uzwi nka Bebe Cool yongeye gusobanura ibyo yagiye avugwaho ko ari we watumye Tems na Omah Lay batabwa muri yombi ubwo bari muri Uganda ahubwo ashimangira yuko ahubwo ari we wabafashije gufungurwa.

Mu kiganiro Bebe Cool yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikomeye hariya muri Uganda Bebe Cool yongeye gusobanura ko atari we wateje ifatwa ry’aba bahanzi bo muri Nigeria Tems na Omah Lay, ahubwo ko yaje kubafasha kugira ngo bafungurwe.

Tems na Omah Lay bafashwe muri 2020 nyuma yo gukorera igitaramo cya Big Brunch muri Uganda, bivugwa ko cyarimo kwica amabwiriza ya COVID-19. Nyuma y’ifungwa ryabo, benshi barimo aba bahanzi ubwabo batangaje ko Bebe Cool ari we wabagambaniye, bavuga ko ari we watanze amakuru kuri polisi.

Ibyo bavuga ko byatewe n’amakuru yashyizwe ku rubuga rwa Bebe Cool wagaragazaga impungenge z’igitaramo mu gihe abahanzi bo muri Uganda bari batemerewe kuririmba.

Bebe Cool yavuze ko yumvise amakuru y’ifungwa rya Tems na Omah Lay igihe umwe mu nshuti ze, Bushingtone, yamuhamagaye Saa Cyenda z’ijoro amubwira ko bagiye gufungwa. Yagize ati: “Icya mbere, ntabwo ari njye wabafashe. Biragoye iyo inkuru ifashe indi nzira ku mbuga nkoranyambaga kandi bigoye kuyihindura”.

Bebe Cool yakomeje avuga ko amaze kumenya iby’ifungwa rya Tems na Omah Lay, yahise atangira guhamagara abantu mu nzego z’ubuyobozi no kujya kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo yumve impamvu bafashwe kandi atari bo bateguye igitaramo.

Yabajije impamvu polisi yafashe abahanzi bo muri Nigeria aho gufata abateguye igitaramo, kandi ko amabwiriza ya Uganda yari yemereye ibirori bihuriyemo abantu batarenze 200.

Nyuma yo kugerageza kubafasha, Bebe Cool yavuze ko umugore umwe mu bateguye igitaramo ari we washyize Babe Cool mu bateguye ifatwa ry’aba bahanzi, bishingiye ku mvugo ze zo kwamagana iki igitaramo. Mu gihe yageragezaga kumvikana n’inzego za polisi, yaje kumenya ko aba bahanzi bari bamaze koherezwa mu rukiko.

Yongeyeho ko kubona uruhushya rwo kurekura Tems na Omah Lay bitari byoroshye. Nyuma yo kuganira n’abayobozi, yabwiwe ko byaba bigoye kubarekura mbere y’iminsi itanu, ariko ntiyacika intege.

Ngo yakoze ibishoboka byose ku munsi wakurikiyeho, yavuze ko yafatanyije n’abandi kugeza abahanzi bombi basohotse muri gereza. Bebe Cool yemeje ko uko byagenda kose, yifuzaga ko ibikorwa bye byari mu nyungu z’abahanzi, ntabe mu guhungabanya ibikorwa byabo.

 

 

Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango
Zari the Boss Lady yongeye gusabana n’umugabo Shakib
Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm
Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika
Teacher Mpamire mu ishusho ya Perezida Museveni yasekeje abanyarwanda ataha batabyifuza mu gitaramo cya Gen Z Comedy (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Mukansanga Salma yahagaritse akazi ko gusifura

October 22, 2024

Heart Of Vegas Free Pokies

May 28, 2024

Free Slot Machine Games Without Downloading Or Registration Australia

February 25, 2025

What Are The Best Online Casinos For Playing Gemtopia Pokies In Australia

September 5, 2023

Free Spins No Deposit Keep Winnings Ie

May 28, 2024

How To Win In The Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?