SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)
Ubukungu

Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/06 at 1:41 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Igitsina gore ni cyo gishobora kumva neza agaciro k’urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu gihe cy’imihango kuko ni kimwe mu bintu by’ibanze umugore n’umukobwa bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite.

Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.

Ibi si amagambo kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.

Ni ku bwibyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 ikigo Kosmotive Rwanda cyatangiye ibikorwa byo Kwegereza abanyarwanda impapuro z’isuku zifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango yabo bise Kosmo Pads.

Icyo gikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga aho bifashishije Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda Eric Senderi washishikarije abanyarwandakazi kujya bakoresha impapuro za Kosmo pads kuko zihendutse kandi ziramba cyane ku buryo umuntu wese udafite ubushobozi bwo kugura izo mpapuro z’isuku zisanzwe kubera ubushobozi yajya yikoreshereza Kosmo Pads

Uyu muhanzi wanaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yongeye kwerekana ko azi kureshya abakunzi be aho yabahembaga bimwe mu bikoresho bya Kosmo Pads.

Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kosmotive Rwanda yadutangarije ko ibikoresho byabo ari bishya ku isoko ryo  Rwanda kandi byujuje ubuziranenge aho umugore cyangwa umukobwa ukoresheje Kosmo Pads agubwa neza kandi bikaba bimworohera kuba yazikoresha kenshi bitewe nizo yaguze kuko ziri mu moko atandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.ikindi nuko izi cotex sishobora kwambarwa  nyuma ukazifura bizihesha ubuziranenge bwo kumara imyaka ibiri ntacyo zirahindukaho.

Izi mpapuro z’isuku za Kosmo Pads ziri mu moko atanu aho umuntu ahitamo ubwoko ashaka kubera ubushobozi bwe.

Umuntu ashobora kuzisanga ku isoko uhereye ku mafaranga ibihumbi 2000frw, 2500Frw, 3000frwn na 6000Frw.

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Nsanzabera Jean Paul November 6, 2023 October 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Menya utubyiniro tugezweho muri Kigali wasohokeramo muri week end

May 18, 2024
Imyidagaduro

Abaraperi bakomeye mu Rwanda batumiwe mu gitaramo cyiswe Icyumba cya Rap

November 27, 2024
Imikino

Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda

November 4, 2023
Andi makuru

Lt Col Willy Ngoma wa M23 yijeje abanyamulenge ko ntawuzabakoraho

February 21, 2025
Utuntu n'utundi

Gen Kainerugaba Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru wa UPDF

March 21, 2024
Utuntu n'utundi

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yarashwe amasasu ariko ararusimbuka

May 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?