SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)
Ubukungu

Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 26, 2023
Share
SHARE

Igitsina gore ni cyo gishobora kumva neza agaciro k’urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu gihe cy’imihango kuko ni kimwe mu bintu by’ibanze umugore n’umukobwa bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite.

Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.

Ibi si amagambo kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.

Ni ku bwibyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 ikigo Kosmotive Rwanda cyatangiye ibikorwa byo Kwegereza abanyarwanda impapuro z’isuku zifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango yabo bise Kosmo Pads.

Icyo gikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga aho bifashishije Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda Eric Senderi washishikarije abanyarwandakazi kujya bakoresha impapuro za Kosmo pads kuko zihendutse kandi ziramba cyane ku buryo umuntu wese udafite ubushobozi bwo kugura izo mpapuro z’isuku zisanzwe kubera ubushobozi yajya yikoreshereza Kosmo Pads

Uyu muhanzi wanaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yongeye kwerekana ko azi kureshya abakunzi be aho yabahembaga bimwe mu bikoresho bya Kosmo Pads.

Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kosmotive Rwanda yadutangarije ko ibikoresho byabo ari bishya ku isoko ryo  Rwanda kandi byujuje ubuziranenge aho umugore cyangwa umukobwa ukoresheje Kosmo Pads agubwa neza kandi bikaba bimworohera kuba yazikoresha kenshi bitewe nizo yaguze kuko ziri mu moko atandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.ikindi nuko izi cotex sishobora kwambarwa  nyuma ukazifura bizihesha ubuziranenge bwo kumara imyaka ibiri ntacyo zirahindukaho.

Izi mpapuro z’isuku za Kosmo Pads ziri mu moko atanu aho umuntu ahitamo ubwoko ashaka kubera ubushobozi bwe.

Umuntu ashobora kuzisanga ku isoko uhereye ku mafaranga ibihumbi 2000frw, 2500Frw, 3000frwn na 6000Frw.

Umuherwe Johanna Rupert yesheje agahigo ko kuba umukire wa mbere muri Afurika
U Rwanda rwakiriye indege y’imizigo ya Qatar Airways,
Legend Hotel igisubizo kubifuza kuruhuka no gufata amafunguro meza utuje muri Kigali .
Jali Investment yamuritse imodoka 20 nshya zigiye kuyifasha mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali
uruganda rw’Amata y’ifu rwa Inyange Industries rwatashywe ku mugaragaro
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ireland Online Slots Free Bonus

May 28, 2024

What Online Casino Accept Paysafecard

February 25, 2025

Winmasters Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

World Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Igt Casino Games

February 25, 2025

Is There Online Slots Licensed In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?