Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda yongeye kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga nyuma y’imyaka hafi ibiri atandukanye na Mbabazi Egide wari wamwambitse iya mbere bakanabana nk’umugore n’umugabo.
Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kayibanda yambikwa impeta n’undi musore bitegura kurushinga.
Nubwo aya mafoto akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, nta makuru menshi aratangazwa kuri uyu musore wambitse impeta Kayibanda.
Kayibanda yari yarambitswe impeta mu 2018 ubwo Mbabazi Egide yasabaga uyu mukobwa ko barushinga.
Mu 2021, uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga yaje gutangaza ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo.
Icyakora mu minsi ishize, uyu mukobwa yabajijwe iby’icyo gitabo avuga ko yaje gusanga yahitamo kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.
Ku rundi ruhande aherutse kubwira abamukurikira ko ari mu rukundo nubwo atahishuye ngo ahamye ko ari urw’umusore bitegura kurushinga.
Kugeza Ubu twandika iyi nkuru nta makuru menshi ahambaye aramenyekana ku bijyanye n’amazina y’umukunzi mushya wa Miss Kayibanda Aurore ariko biravugwa ko ari umuherwe w’umunyarwanda nawe uba Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bamaze iihe bakundana ndetse bakaba bari banari kumwe mu biruhuko hano mu rwanda Umwaka Ushize.