Umuhanzikazi Uwayezu Sylvie umaze kumenyekana kw’izina rya Visha keiz muri Muziki ni umukobwa watangiye mu mzuik ye ahagana mu myaka itatu ishize aho yakunzwe kwigaragaza nk’umukobwa uzi kubyina ariko inzira y’ubwamamare bwe ikagenda ikomwa mu nzira n’inzitizi nyinshi nyuma yo gukora my way n’izindi nyishi yashize hanze indirimbo nshya yise Nyash yakoranye n’umuhanzi w’Umugande Red Q .
Mu kiganiro kigufi na Ahupa Visual Radio uyu mukobwa ubu uri kubarizwa mu Rwanda ubwo yatugezagaho amashusho y’iyo ndirimbo yadutangarije ko ubu ari hano I kiali aho yaje gukomereza ibikorwa bye bya muzika ndetse n’ubundi buhabitsi busanzwe bumufasha kuba yakwikorera bimwe mu bihangano bye .
Visha Keiz yakomeje agira ati indirimbo yitwa “Nyash” iri mu njyana ibyinitse yakorewe mu gihugu cya Uganda, itunganywa n’abahanga bo muri icyo gihugu.
Visha Keiz avuga ko yakoranye na Red-Q uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda nyuma yo guhurira kenshi mu bitaramo muri kiriya gihugu. “Nyuma yo kumubonamo ubuhanga twifuje gukorana.”
Avuga ko yiteze umusaruro muri iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Aban Beats na Sydney Wala watunganyije amashusho yayo.
Uyu muhanzikazi avuga ko gukorana n’abahanzi bo muri Uganda biri gutuma umuziki nyarwanda urenga imipaka ukajya no mu bihugu by’abaturanyi akaba afite icyizere ko nawe bizamuhira.
Mu gusoza icyo kiganiro Visha Keiz yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira kuko uyu mwaka ari uwo gukora cyane akaba abijeje ko mu minsi ya vuba azabagezaho iznidi ndirimbo ze harimmo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda.