Charles Nkurikiyinka wamamaye nka Umukonyine muri filime ‘umuturanyi’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kayirangwa Josiane bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Uyu mukinnyi wa filime yasezeranye imbere y’amategeko ku wa 12 Mutarama 2023, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimuhurura naho abatumiwe bajya kwakirirwa ahitwa “Uncle’s Restaurant” ya Uncle Austin.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango w’uyu musore n’umukunzi we.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, byitezwe ko ku wa 21 Mutarama 2023 aribwo hazaba ubukwe.
Byitezwe ko i saa tatu za mu gitondo aribwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ahitwa ‘Hope Garden’ muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Saa munani z’amanywa uyu muryango mushya uzasezeranira imbere y’Imana ahitwa ‘Miracle Center Church’ Kabeza, nyuma y’uyu muhango abatumiwe bazakirirwa ahitwa ‘Hope Garden’.