SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana
Ubuzima

Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2022/12/30 at 8:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umukecuru Nyiramandwa Rachel  wamamaye cyane kubera umubano we na Perezida Paul Kagame, yitabye Imana.

Uyu mukecuru wamenyekanye guhera mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Nyamagabe, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, azize izabukuru.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnes yatangaje ko Nyiramandwa yitabye Imana ari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu karere ka Huye aho yari amaze ukwezi arwariye.

Yavuze ko ari umukecuru usize umurage ukomeye ku bakiri bato kuko ubuzima bwe bwaranzwe n’urukundo.

Ati “Yari umukeuuru urangwa n’urukundo, ugira urugwiro kandi wita kuri buri wese kandi by’umwihariko ukunda igihugu. Ibyo yavugaga byose wasangaga avuga gahunda za Leta.”

Visi Meya Uwamariya yavuze ko abakiri bato bakwiriye kumwigiraho byinshi, dore ko yabayeho ku butegetsi butandukanye bwayoboye u Rwanda ku buryo kuba yashimaga kandi agashyikira ubuyobozi u Rwanda rufite, bifite icyo bivuze gikomeye.

Nyiramandwa yatashye akeye nk’uko yigeze kubitangaza mu minsi ishize, ko nta cyo ashinja Imana n’igihugu nyuma yo guhindurirwa ubuzima na Perezida Kagame.

Icyo gihe yagize ati “Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye.”

Ni umukecuru wakundwara na benshi baba abato n’abakuru, abamuzi n’abatamuzi dore ko n’uwabonaga ifoto ye, urugwiro n’ubumuntu yabimusomaga mu maso.

Aheruka kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yamusuraga iwe mu rugo mu kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka I Nyamagabe. Ni umugisha udahira benshi ko umukuru w’igihugu afata urugendo, agiye gusura umuturage mu rugo rwe.

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul December 30, 2022 December 30, 2022
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

May 30, 2025
Kwibuka

#Kwibuka30: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

April 8, 2024
Imyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid rugiye kongera gusubukurwa

September 14, 2023
Andi makuru

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yasabiwe gufungwa iminisi 30 agateganyo

October 25, 2023
Imikino

Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2024 mu mukino wabayemo imvururu

February 1, 2024
Imyidagaduro

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

May 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?