Ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA), ryashyize hanze gahunda nshya y’imyaka itanu, igamije guteza imbere ubuhinzi mu bihugu 16 rikoreramo.
Iyi gahunda igizwe n’inkingi umunani z’ingenzi zigamije kongera imbaraga mu buhinzi izatwara miliyoni 550 z’amadolali, ikigamijwe ni uguteza imbere uru rwego rutunze benshi muri Afurika.
Kimwe mu bizibandwaho ni ugukorana n’abahinzi bakiri bato by’umwihariko urubyiruko, kwita ku gukora imbuto, gukora ubuhinzi burambye, kwagura amasoko, gushyira imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.
Umuyobozi w’icyubahiro wa AGRA, Hailemariam Dessalegn, yavuze ko iyi gahunda y’imyaka itanu igamije guca ikibazo cy’imirire mibi cyugarije uyu mugabane nubwo bisaba ubushobozi buhambaye.
Ati “Turifuza guhindura imirire y’Abanyafurika tukizera ko buri wese agerwaho n’indyo ihendutse kandi yuje intungamubiri zitandukanye. Ibi byose ariko bifite ikiguzi, dukeneye miliyoni 550 z’amadorali yo gutera inkunga iyi gahunda.”
Yakomeje ati “Aha rero reka mbonereho nshimire abafatanyabikorwa bacu mu bijyanye n’amikoro, ariko hejuru ya byose dushimire abafatanyabikorwa b’imena ari bo leta z’ibihugu bya Afurika ndetse n’abahinzi.”
Ku ruhande rwa Perezida wa AGRA, Dr. Agnès Kalibata, yavuze ko iyi gahunda igiye gushyirwamo imbaraga hibandwa cyane kugushirikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi.