Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya São Tomé-et-Príncipe, Patrice Émery Trovoada, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, aho bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Patrice Trovoada ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 30 Kanama 2023.
Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro impande zombi zagiranye n’ubwo amakuru yatangajwe avuga ko baaganiriye ku ngingo zirimo ibibazo by’Akarere no ku ruhando mpuzamahanga.
Umubano w’u Rwanda n’Ibirwa bya São Tomé-et-Príncipe, umaze igihe kandi ushingiye ku bufatanye n’ubwubahane cyane ko Minisitiri w’Intebe, Patrice Émery Trovoada, amaze kugenderera u Rwanda inshuro eshatu.
Mu Ukuboza 20216, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi kandi baragenderana mu ngendo zigamije ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Nko muri Gicurasi mu 2022, itsinda ry’abayobozi baturutse mu Birwa bya São Tomé-et-Príncipe riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ryagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali ndetse basura Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bakagirana ibiganiro.