Marjorie Elaine Harvey, umugore wa Steve Harvey , icyamamare muri Amerika mu itangazamakuru, gusetsa no mu marushanwa ya Miss Universe aravugwa mu nkuru zo guca inyuma umugabo we nubwo umugabo we yabiteye utwatsi.
Amakuru yo gucana inyuma muri uyu muryango yatangiye gucicikana mu cyumweru cyashize ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri Amerika.
Inkuru zakwirakwiye zavugaga ko uyu mugore wa Steve Harvey yamuciye inyuma kuri William ’Big Boom’ Freeman usanzwe arindira umutekano uyu muryango.
Gusa, Steve Harvey yumvikanye yamagana izi nkuru avuga ko ari ibihuha. Ni amagambo yavugiye mu birori bya Invest Fest byabereye i Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika.
Yagize ati “Mbere y’uko ntangira, reka mbanze mvuge ko meze neza. Marjorie ameze neza. Ntabwo nzi ibyo muri gukora mwese, gusa mushake ikindi mukora kuko tumeze neza[…] Ntabwo mfite igihe ku bihuha. Imana yabaye nziza kuri njye kuva kera, ndacyashashagirana.’’
Steve Harvey na Marjorie Elaine Harvey basezeranye kubana mu 2007. Uyu mugore w’imyaka 59 yari arushinze ku nshuro ya gatatu, akaba amateka asangiye n’umugabo we. Marjorie yari afite abana batatu mbere yo kubana na Steve Harvey.
Steve Harvey afite abana barindwi barimo Brandi, Karli, Broderick, Wynton, Morgan, Jason na Lori Harvey. Muri aba, batatu ni abo umugore we yazanye ahitamo kubiyandikishaho bakaba abana be nyuma yo kurushinga.
Uyu mugabo w’icyamamare muri Amerika no ku Isi yose kubera ibikorwa bitandukanye akora mu ruhando rw’imyidagaduro, yavutse ku wa 17 Mutarama 1957.
Ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi byinshi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na nawe uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015.
Uyu mugabo yatangiye ari umunyarwenya mu myaka yo mu 1980 nyuma aza kwinjira no mu itangazamakuru.
Marjorie Elaine Harvey we ni umuhanzi w’imideli ndetse afite umuryango udaharanira inyungu ufasha urubyiruko witwa The Steve and Marjorie Harvey Foundation. Mu 2021 uyu mugore yasuye ingagi zo mu Birunga zo mu muryango wa Muhoza.