SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Burna Boy, Davido, Wizkid bazitabira Ibirori bya Trace Awards i Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Burna Boy, Davido, Wizkid bazitabira Ibirori bya Trace Awards i Kigali
Imyidagaduro

Burna Boy, Davido, Wizkid bazitabira Ibirori bya Trace Awards i Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 23, 2023
Share
SHARE

Abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo  Burna Boy, Davido, Wizkid na Rema bari mu bategerejwe guhurira i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2023 aho bazaba bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, byahuriranye n’ibyo kwizihiza imyaka 20 Trace imaze.

Ibi bihembo bitegerejwe gutangirwa mu gitaramo kizatambuka kuri Trace TV ariko kibera muri BK Arena.Ababihatanira bashyizwe mu byiciro 25.

Ni ibihembo bihataniwe n’abahanzi b’amazina akomeye hafi ya bose muri Afurika barimo Tiwa Savage, Burna Boy, Rema, Davido, Wizkid, Yemi Alade, Diamond n’abandi.

Mu kiganiro n’umwe mu bayobozi bw’abari gutegura Trace Awards, bavuze ko kugeza ubu ibiganiro biganisha ku kuba aba bahanzi bose bazitabira byarabaye nubwo hasigaye ko basinyana amasezerano.

Ati “Bose biteganyijwe ko bazitabira iki gitaramo, icyakora hari amasezerano dusigaje gusinyana na bo gusa icyizere kirahari rwose ko bazaza.”

Mu byiciro 25 bihatanirwa, 22 nibyo byatangiye gutorwamo cyane ko amatora yatangiye ku mugoroba wo ku wa 22 Kanama 2023 mu gihe bitatu bisigaye byo bizagenwa n’ubuyobozi bwa Trace.

Biteganyijwe ko abazegukana Trace Awards bazamenyekana ku wa 21 Ukwakira 2023, mu gihe amajwi y’abafana ari kimwe mu bizarebwaho bikomeye cyane ko azahuzwa n’ayavuye mu itsinda ry’abateguye ibi bihembo.

Mu cyiciro cyahariwe u Rwanda nk’igihugu cyakiriye ibi bihembo, abahanzi barimo Chris Eazy, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bruce Melodie nibo bari guhatanira iki gihembo.

Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye
Perezida Ruto yashyize ava kw’izima kukwemeza itegeko rigena ingengo y’imari
Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali
Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo sowe yakozwe n’abahanga muri Nigeria itwara akayabo
Zuchu uzaririmba mu gitaramo cya Move Afrika yasesekaye i Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Hell Spin Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Blackjack Ace Rules

February 25, 2025

Napoleon Games Online

May 28, 2024

Casino Friday Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Tips To Win Slot Machines

February 25, 2025

Top Online Pokies And Casinos 5 Australian

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?