Henri Konan Bédié wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama afite imyaka 89.
Yaguye mu bitaro Polyclinique Internationale Sainte Anne-Marie biri mu mujyi wa Abidjan. Yajyanywe muri ibyo bitaro nyuma yo kuremba.
Bédié yayoboye Côte d’Ivoire guhera mu 1993 kugeza mu 1999 ubwo yakurwaga ku butegetsi ahiritswe n’igisirikare.
Uyu mugabo yabaye Ambasaderi uhagarariye igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma aba Minisitiri w’Imari muri Guverinoma ya Perezida Félix Houphouët-Boigny aza no kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.
Hari hashize iminsi bivugwa ko Bédié ashobora kwiyamamaza mu matora ataha ya Perezida.