Umuhanzi Manzi James uzwi Humble Jizzo uzwi cyane mu itsinda rya Urban Boys na Murumuna we Famous Sogokuru, bakoze indirimbo bise “One day” mu irwego rwo kuzirikana Se witabye Imana, ku wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2023, igizwe n’iminota 3:25′ igaruka ku buzima bwa Se, kandi ikagaragaza amashusho n’amafoto y’ibihe byaranze umuhango wo kumushyingura, gukura ikiriyo, kumwibuka n’ibindi byasize agahinga muri uyu muryango.
Humble Jizzo uri kubarizwa muri Kenya muri iki gihe, yadutangarije ko iyi ndirimbo ivuze ikintu kinini mu buzima bw’umuryango we.
Yavuze ko Se yari umuvugabutumwa ku buryo gutangira inzira y’umuziki we agahitamo gukora indirimbo zizwi nka ‘Secullar’ cyari ikintu kitumvikanye neza mu muryango, ariko uko iminsi yagiye ishira Se yaramushyigikiye.
Humble Jizzo avuga ko kimwe mu byo yibukira kuri Se ari uko ‘yari umuntu wumva, kandi utanga uburenganzira ku mwana(we) bitewe n’icyo ashaka’.
Ati “Ni umuntu wajyaga inama. Yantoje ikintu cyitwa kumva. Ni umuntu wategaga ugutwi akumva, hanyuma akabona kugusubiza cyangwa se akakugira inama ariko yakumvise.”
Humble avuga ko bibaho ko umubyeyi ashobora kutemeranya n’umwana we ku ngingo runaka ariko Se yamutegaga ugutwi, bakajya inama. Yashimangiye ko Se yari umuntu ukunda Imana, ukunda abantu kandi ‘yari n’inshuti yanjye’.
Humble yavuze ko Se yagiraga urukundo muri we, byanatumye abana batanu bose yabyaye yarabise amazina yumvikanisha urukundo
Yavuze ko Se yari inshuti y’abantu benshi ku buryo ‘byari bigoye kubona ikintu wapfa na Papa’. Avuga kandi ko Se yari inshuti y’abana be, kandi buri umwe bakagirana ibanga ryihariye abandi batazi.
Se wa Humble Jizzo yari azwi cyane mu rusengero ku buryo abantu bamukundaga cyane. Kandi, yagiye aba ikiraro cy’umuryango mugari umukomokaho n’abandi bari hafi ye.
Humble avuga ko nubwo Se yari afite ubumuga ariko ‘ntiyabangamiwe n’ubumuga’ kandi ntiyatewe ipfunwe nabwo, ahubwo yarakoze yiteza imbere, ateza imbere n’umuryango we.
Uyu mugabo avuga ko ubuzima Se yanyuzemo ari inyigisho ikomeye ku buzima bwe, kandi yasanze gushaka ari ugushobora.
Ati “Kugeza yitahiye yari intangarugero kuri twebwe. Yaba mu gucaň bugufi, mu gutanga urugero, mu gukunda abantu- Ibyo bintu uko ari bitatu ndetse no gukunda amahoro.”
Humble yavuze ko iyi ndirimbo ifite amateka akomeye muri we. Ashingiye ku kuba Se yaritabye Imana nta munsi n’umwe aramutaramira mu gitaramo.
Yavuze ko Se yakundaga indirimbo ‘Everything’s gonna Be Alright’ kuko ariyo yamufashaga gusubira mu bihe bisanzwe, iyo yabaga ari kunyura mu bihe bikomeye.
Humble avuga ko bakoze iyi ndirimbo ‘One day’ mu rwego rwo kuzirikana Se, kubika ubuzima by’urwibutso yabayemo, kandi basezeranya inshuti ze n’umuryango ko igihe kimwe bazongera kubonana nyuma y’ubu buzima.
Famous waririmbye muri iyi ndirimbo nawe yadutangarije ko Se yari umuntu utangaje mu buzima bwe, kandi yigiraho byinshi.
Ati “Papa yari igitangaza ku buzima bwanjye, namwigiragaho buri kimwe. Yari umuntu uca bugufi cyane kandi w’umunyabwenge kuri njye ntiyari Papa gusa yari inshuti magara imenya gahunda zanjye zose kandi akanyizereramo.”
Yavuze ko Se yari Pasiteri kandi ‘inshuro zose nagize amahirwe yo kumwumva yigisha yavugaga urukundo cyane’.