Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yemeje ko umukuru w’umutwe wigenga witwara gisirikare wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, ari mu Burusiya, mu gihe biheruka kwemezwa ko agomba koherezwa muri icyo gihugu.
Aho Prigozhin aherereye hari hakomeje kuba urujijo kuva yabonwa mu majyepfo y’u Burusiya, nyuma y’imyivumbagatanyo y’abarwanyi ba Wagner, baheruka gukora urugendo bashaka kujya mu murwa mukuru Moscow.
Hari nyuma yo kuvuga ko uyu mutwe wagabweho igitero n’abasirikare ba Leta, bigizwemo uruhare na Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu na Gen Valery Gerasimov, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya.
Bijyanye n’amasezerano yo guhagarika iyo myivumbagatanyo, ibirego kuri Prigozhin byari gukurwaho kandi akemererwa kujya muri Belarus.
Mu cyumweru kirenga gishize, Lukashenko yari yavuze ko Prigozhin yari yageze muri Belarus.
Icyo gihe kandi indege bwite y’uwo mukuru wa Wagner yari yabonywe iguruka yerekeza mu murwa mukuru Minsk wa Belarus, ku itariki ya 27 Kamena. Ntabwo ariko byari bizwi niba Prigozhin yari arimo.
Ariko kuri uyu wa Kane, Lukashenko yabwiye abanyamakuru ati “Ku bijyanye na Prigozhin, ari i St Petersburg. Ntari ku butaka bwa Belarus”.
Abarwanyi ba Wagner baheruka kubwirwa ko bashobora gushyira umukono ku masezerano abinjiza mu gisirikare gisanzwe cy’u Burusiya, kujya mu ngo zabo cyangwa kujya muri Belarus.
Mu byo yari yatangaje mbere, Lukashenko yavuze ko abacanshuro ba Wagner bahawe ikigo cya gisirikare kitari kigikoreshwa, mu gihe bari kuba bashatse gusangayo umukuru wabo.
Ku rundi ruhande, amakuru ava mu Burusiya avuga ko Progozhin yaba akomeje gukorwaho iperereza, ndetse ko urugo rwe rwasatswe hagasangwamo ibintu byinshi birimo imbunda, ibikoresho bishobora gufasha umuntu kwiyoberanya n’ibindi