Ruti Joël umenyerewe mu muziki gakondo uvanze n’injyana zigezweho n’Itorero Indashyikirwa cyangwa se Gakondo Iganze, bakoze igitaramo kinogeye ijisho mu gufasha Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
- Ni igitaramo cyabaye ku Wan 2 Nyakanga 2023 ahitwa Wakanda Villa iherereye Kabeza ku isoko. Iki gitaramo cyiswe ‘Iry’umugabe Liberation Concert’.
Ruti ni we wabanje ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo zirimo “Cyane”, “Igikobwa”, “Musomandera”, “Ibihame”, “Amaliza”, “Cunda” n’izindi.
Yakurikiwe n’Itorero Indashyikirwa (Gakondo Iganze) ryamaze igihe kinini ku rubyiniro, ryaririmbye indirimbo zirimo “Inkotanyi cyane”, “Karame na none”, “Utari Gito”, “Dushengurukany’isheja”, “Kigali”, “Iyo manzi”, “Murambe”, “Sisi Wenyewe”, “Cya Cyicaro”, “Intsinzi” n’izindizisingiza ubutwari bw’Inkotanyi.
Kayitare Mustafa usanzwe ari Umuyobozi wa Wakanda Villa yadutangarije ko bateguye iki gitaramo bashaka gukumbuza abantu ibihe byo kwibohora.
Ati “Twari tugambiriye gukumbuza abantu ibihe byo kubohora igihugu no kwishimira aho igihugu kigeze. Hari ukwibohora no kwigenga twashatse kubihuza kuko ntabwo dufite ahantu henshi abantu babonera umwanya wo gutarama. Ni gahunda ya Wakanda yo gutarama.’’
Yakomeje avuga ko Wakanda Villa yigeze gushya ariko ubu bakaba barakoze amavugurura mu buryo bwose, aho hari akabyiniro n’ahantu umuntu yafatira icyo kunywa heza.
Yavuze ko buri wa kane baba bafite abantu batarama. Ibintu byo kunywa no kurya biba biri ku kiranguzo.
Buri mwaka ku wa 4 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ari na wo watumye igitaramo gitegurwa.