Mu gihe abnayrwanda ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda kwinjira mu bihe by’impeshi benshi bazi nka Summer aho benshi mu bantu bafata umwanya wo kujya kuruhukira hensi mu hantu nyaburanga ,uyu mwaka Karisimbi Event yabateguriye ibiror yise Kaisimbi Summer Festival bizabera mu karere ka Rubavu ku nkngero z’iiyaga cya Kivu aho batumiye umuhanzi Mr Kagame .
Kalisimbi Events isanzwe itegura ibitaramo hamwe n’amarushanwa yo guhemba ibyamamare n’abandi batanga serivisi nziza mu Rwanda yateguye ibir birori kugira ngo abantu babashe kuruhuaka mu mutwe nyuma y’amezi arenga atandatu baba bamaze bari mu mirimo ikomeye .
Mugisha Emmanuel uyobora Karisimi Event yatangarije Ahupa Visual Radio ko abifuza kuzifatanya nabo muri ibyo birori ko hari imodoka zizatwara abantu ndetse ko ku babishaka bazabaha naho kurara.
yaize Ati ”Iriya ni weekend izaba ari ndende kubera imisi y’ibiruhuko izaba irimo niyo mpamvu twahisemo kujya gukorera igitaramo i Rubavu kugirango abantu banaruhuke mu mutwe muri iyo minsi bafata amafu ku mazi dore ko turi no mu bihe by’izuba.”
Ku munsi wa mbere abantu bazataramirwa n’umuhazi Mr Kagame, bukeye bwaho habeho Silent Disco izaba irimo aba Djs nka Dj Theo, Selector Daddy na Tasha The Dj.
Abazava i Kigali bazishyura ibihumbi 70frw ku muntu umwe naho abakundana (couple) bishyure ibihumbi 100frw. Mubyo bazahabwa harimo imodoka kuva i Kigali, aho kurara, kurya ibya mu gitondo no gutembera ku mashyuza no guhabwa ecouteur z’ubuntu mu gitaramo cy’umunsi wa kabiri.
Ibirori bya Kalisimbi Summer Festival biteganyijwe ko bizaba taliki ya 1 Nyakanga 2023, ibere kuri Kivu Park Hotel. Aho kwinjira ku muryango ahazabera igitaramo bizaba ari ibihumbi 5000frw, 10,000frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 50frw ku meza y’abantu batandatu.