Juno Kizigenza, izina rimaze kuba ikimenyabose ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, yongeye gukangura amarangamutima y’abakunzi be nyuma yo gushyira hanze indirimbo 17 zigize album ye ya mbere yise ’Yaraje’.
Nubwo amaze kwigwizaho abakunzi mu muziki w’u Rwanda, ni umusore udakunze guhisha ko mu mabyiruka ye atigeze atekereza ko azaba umunyamuziki, kuko inzozi ze zari uguconga ruhago.
Icyakora yaje kugira imvune yatumye ashaka ikindi akoreshamo umwanya we munini, yisanga agiye kwiga gucuranga gitari, cyane ko aho yigaga habaga ibikoresho bya muzika.
Mu 2020 nibwo izina Juno Kizigenza ryatashye mu mitima y’abantu benshi bakurikira umuziki, nyuma y’uko uyu musore wari ukiri muto asohoye indirimbo ‘Mpa formula’ yaje no kwamamara cyane.
Ni umuhanzi washimwe bikomeye n’Igitangaza, sosiyete ifasha abahanzi ya Bruce Melodie, ari nayo yamwinjije mu muziki.
Gufatanya na Bruce Melodie byatumye izina Juno Kizigenza ryihuta cyane, ariko byakwikubitaho impano ye bikaba akarusho.
Nyuma y’umwaka akorana na Bruce Melodie, urugendo rwabo bashimye kurushyiraho akadomo, guhera mu 2021 uyu musore atangira kwirwanaho nk’umuhanzi ku giti cye ufashwa n’itsinda ry’inshuti ze.
Muri iyi myaka ibiri yikorana umuziki, Juno Kizigenza azwi mu ndirimbo zirimo Birenze, Jaja yakoranye na Kivumbi, Urankunda, Nazubaye, Away yakoranye na Ariel Wayz n’izindi nyinshi.
Nyuma yo gukora nyinshi mu ndirimbo zanatumye amenyekana cyane, Juno Kizigenza yafashe icyemezo cyo gutekereza kuri album ye ya mbere yise ‘Yaraje’.
Iyi album iriho uruhuririrane rw’indirimbo 17 zivuga ibintu binyuranye byo mu buzima busanzwe, avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we.
Ati “Nayise Yaraje kuko ihuye n’urugendo rw’umuziki mazemo imyaka itatu, ndavuga nti ’naraje nyine nageze muri iki kibuga kandi ngomba kuhagera’.”
Umwihariko w’indirimbo ‘Yaraje’ yanitiriye album ye, Juno Kizigenza ahamya ko iri mu njyana ya Hip Hop n’ubundi yakuze akunda, cyane ko yanabanje gutekereza kuba umuraperi mbere y’uko ahindura ngo yisange ari umuririmbyi.
Ni album igizwe n’indirimbo 17 yatoranyije muri nyinshi yari afite, ikabaho izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Bull Dogg, King James, Butera Knowless, Ally Soudy, Bruce Melodie na Kenny Sol.
Avuga ku gukorana n’aba bahanzi, Juno Kizigenza yahishuye ko nta numwe wamugoye kuko nubusanzwe bari basanzwe bamuzi kandi bakunda ibihangano bye, kabone ko ari we wari ubakeneye.
Nubwo batamugoye, Juno Kizigenza ntazibagirwa ko Butera Knowless bakoranye indirimbo ikarinda irangira bataziranye, cyane ko bari bataranahura mu buzima bwabo.
Ati “Nandikiye Clement mubwira ko nifuza ko yankorera indirimbo kuri album yanjye nshya ariko ko yanamfasha nkazakorana na Butera Knowless, nyuma naje kwandikira na Knowless na we musaba ko twazakorana, rero naje kujya kuri studio dutangira indirimbo adahari, nawe abonetse ashyiramo ibye ntabonetse, birangira ikozwe tutaziranye. Gusa nyuma twaje guhura turahuza!”
Ikindi kintu Juno Kizigenza avuga ko cyamushimishije ni ugukorana na Bull Dogg cyane ko ari umuhanzi yari asanzwe afana kuva cyera, cyane ko yakuze akunda umuziki w’itsinda rya Tuff Gang, ariko by’umwihariko uwo muraperi.
Juno Kizigenza ahamya ko byari iby’agaciro kuri we gukorana n’aba bahanzi yahurije kuri album ye ya mbere, cyane ko muri rusange yakuze akunda umuziki wabo ku buryo bukomeye.
Uretse gusohora indirimbo zigize iyi album, Juno Kizigenza ahamya ko afite ibitaramo bitandukanye byo kuyimurika nubwo ataramenya neza gahunda y’ibyo bikorwa.