SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’igihe kirekire Bahati Makaca atifuza ko umugore we amenyekana amafoto ye yageze hanze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nyuma y’igihe kirekire Bahati Makaca atifuza ko umugore we amenyekana amafoto ye yageze hanze
Imyidagaduro

Nyuma y’igihe kirekire Bahati Makaca atifuza ko umugore we amenyekana amafoto ye yageze hanze

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/14 at 10:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umwaka n’amezi atandatu birihitse, umunyamuziki Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family atangaje ko yambitse impeta umukunzi we Cecile Unyuzimfura.

Icyo gihe hari tariki 27 Ukuboza 2021. Yasohoye amafoto amugaragaza ashinga ivi akambika impeta, ariko yagaragaje intoki z’uyu mukobwa.

Bahati yigeze gutangariza umunyamakuru wacu ko umuhango wo kwambika impeta uyu mukobwa wabereye muri Kenya mu nyanja y’Abahinde. Ariko icyo gihe, yirinze kugaragaza isura y’uyu mukobwa.

Kuva icyo gihe ntawigeze aca iryera uyu mukobwa usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Canada, ndetse hari amakuru avuga ko Bahati azahita amusangayo.

Ku mbuga nkoranyambaga za Bahati ntiwashoboraga kubona uyu mukobwa.

Gusa amwe mu amafoto yagiye bigaragara ko yafashwe mu bihe bitandukanye Bahati ari kumwe n’umukunzi we Cecile Unyuzimfura, ubwo bari mu biruhuko I Mombasa muri Kenya

Ni amafoto agaragaza akanyamuneza hagati y’aba bombi, batemberera ku mazi n’ibindi bikorwa kenshi bisiga urwibutso hagati y’abakundana.

Bahati aherutse kugaragaza ko tariki 5 Kanama 2023 aribwo azakora ubukwe mu muhango uzabera kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 29 Nyakanga 2023, mu birori bizabera kuri Prime Garden. Ati “Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye cyane.”

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 14, 2023 June 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

KennySol yerekanye ko niyo yava muri 1:55AM adateganya gucika intege

April 24, 2025
Imyidagaduro

Tity Brown yasabiwe gufungwa imyaka 25 mu rubanza rwaranzwe n’Impaka ndende

July 20, 2023
Imyidagaduro

Isango na Muzika Awards yateguye ibitaramo bizazenguruka bimwe mi bice by’igihugu 

November 23, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Abayobozi b’ibihugu bishimiye intsinzi ye

July 23, 2024

Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba

April 18, 2023
Imyidagaduro

Orchestre Impala ku bufatanye na Skol na Mopas bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wa muzika

June 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?