Iradukunda Jean Aimé wamenyekanye nka Li John ageze kure umushinga w’indirimbo 48 zizaba zigize album enye ari gukoraho ndetse yitegura gushyira hanze umwaka utaha.
Lil John yatangarije Ahupa Visual Radio ko uyu ari umushinga mugari yatangiye kugira ngo akomeze guteza imbere muzika Nyarwanda no gukora ibihangano byinshi bishoboka.
Yagize ati “Ngeze kure umushinga wa album enye nzashyirira hanze icyarimwe. Ubu maze gukora indirimbo zigize album imwe, izindi na zo narazitangiye ariko ntabwo zirarangira gusa mu mwaka utaha mu 2024, izi ndirimbo zose zizaba zararangiye.”
Yakomeje ati “Ni mu rwego rwo kwaguka nk’umuhanzi nkakora ibihangano byinshi kandi by’umwimerere, ikindi nshaka guteza imbere umuziki Nyarwanda kuko hari abahanzi bamwe muzamenya kubera kubashyiraho batari basanzwe bazwi.’’
Uyu musore avuga ko izi album hari indirimbo ziriho yamaze guhurizaho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, ndetse hakaba n’abandi bakiri kuvugana bitewe n’uko buri wese akurikije ubuhanga azagenda amusaba ko bakorana.
Kuri ubu Li John yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ready Now” yahuriyemo na Marina na Afrique.
Li John ukorera muri studio ya Storykast Records yatangiye ibikorwa byo kuririmba bwa mbere mu ndirimbo isezera umuraperi Jay Polly yasohotse mu 2021.
Li John ni umwe mu ba Producer bagaragazaga amashagaga muri muzika Nyarwanda yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Kamwe’ yahuriwemo n’abahanzi batandukanye ‘Ok’ yakoranye na Marina, ‘Truth Or Dare’ ya Davis D , ‘Kalinga’ ya Diplomate n’izindi.
Uyu musore urugendo rwo gutangira kuririmba ku giti cye yaruhereye ku ndirimbo yise ‘Imbunda’ yasohotse mu mpera za 2021.