SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana
Imyidagaduro

Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 13, 2023
Share
SHARE

Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we Mbonimpa Juvénal.

Se wa Dj Ira yitabye Imana mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yari afite imyaka 67. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashimiye umubyeyi we kuri buri kimwe cyose yamukoreye akiriho, amusaba guhora amureberera mu nzira zose acamo.

Yanditse agira ati “Warakoze kuri buri kimwe cyose Data, nzi ko uzahora undeberera nk’uko na we uhorana na malayika murinzi. Ndagukunda cyane.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’amashusho ya DJ Ira ari kumwe n’uyu mubyeyi we mu bitaro.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda

 

Basketball: Henry Mwinuka yasezeye muri REG BBC yisubirira Patriots BBC
Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga
Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence
Kevin Montana yahurije hamwe abaraperi bakomeye mu ndirimbo yise Twendeleye
Perezida Ruto yashyize ava kw’izima kukwemeza itegeko rigena ingengo y’imari
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Play Practice Pokies Online

September 5, 2023

Best Australian Casino Pokies

May 28, 2024

Casino Pokies Australia No Deposit Bonus

September 5, 2023

Las Palmas Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Elokuva Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Best Gambling Apps For Iphone

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?