Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yatangije gahunda yo kuzenguruka za kaminuza zikorera mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ataramira abanyeshuri bazigamo bakunda urwenya.
Ibi ni ibitaramo yise ‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ bizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2023, aho azazenguruka muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda usibye izo mu Mujyi wa Kigali.
Muri ibi bitaramo Mazimpaka azajya afatanya n’abasanzwe bafite impano mu rwenya bari muri izi kaminuza mu kubamenyereza uko uyu mwuga ukorwa ndetse no kubereka uko bakwagura impano zabo.
Mazimpaka yadutangarije ko yatekereje iki gikorwa kugira ngo akore cyane ndetse agire n’uruhare mu guteza imbere urwenya, rushingiye ku bumenyi cyane ko ababufite ari abari mu mashuri.
Yagize ati “Tujya tubona nk’abahanzi bakora ibitaramo mu mashuri. Urwenya ntekereza ko ari igihe cyiza cyarwo, nk’ubu dufite abanyarwenya benshi bize muri kaminuza ariko barinze bavayo batagize igitaramo cy’urwenya.”
“Icyo nabonye ni uko urwenya rugenewe abantu basobanutse, ndashaka guteza imbere urwenya rushingiye ku bitekerezo ibyo umuntu avuga ntibibe urwenya gusa ahubwo bibe binigisha ni ko guhera ku bantu basanzwe bafite ubwo bumenyi.”
Mazimpaka uri kwitegura igitaramo cye gikomeye ku wa 29 Ukwakira 2023, yavuze ko kandi ibi bitaramo bigiye kumufasha mu myiteguro kuko kizajya kugera hari byinshi yakoze bizatuma atanga ibyiza cyane.
‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ igenewe abanyeshuri bo muri izi kaminuza bazajya bazitabira nta mafaranga batanze, kubera ubwumvikane Mazimpaka afitanye nazo.
