Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017 yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we.
Uyu mukobwa yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023 umuni umwe n’umukinnyi wa Filime bahati Makaca
Miss Kalimpinya yabatijwe ku Munsi Mukuru wa Pentekote; usibye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ni umwe mu bakobwa batinyutse gukina imikino wo gusiganwa mu modoka dore ko ari we munyarwandakazi wa mbere wasiganwe muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’.
Kalimpinya yinjiye muri aya masiganwa y’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’umushoferi ubimazemo igihe, Yoto Fabrice.
Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice begukana umwanya wa kane.
Icyo gihe Kalimpinya yanegukanye igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.
Ku wa 23 Nzeri 2022 nibwo bwa mbere yitabiriye Isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ nk’umushoferi mukuru nubwo atabashije kurangiza isiganwa bitewe n’imodoka yamutengushye.
Mu irushanwa Huye Rally riheruka kubera i Huye Miss Kalimpinya yabaye uwa gatatu ndetse ahabwa igihembo cy’umugore witwaye neza.
Ubu ni umwe mu Banyarwanda baza imbere ku rutonde rw’abakina iyi mikino yo gusiganwa mu modoka muri Afurika.
Miss Queen Kalimpinya asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore mu Rwanda, akazi afatanya n’aya marushanwa.