Kuri uyu kane tariki ya 24 Gicurasi 2023 itsinda rya rigizwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol ndetse n’Ubuyobozi bwa Limax Entertainment rigiye gutangira ibikorwa byo guteza imbere umuziki nyarwanda basuye abasizwe iheruheru n’ibiza byibasiye intara y’amajyaguruguru ndetse n’iy’Uburengerazuba aho byatwaye ubuzima bw’abantu basaga 130 ndetse binasenya ibikorwa remezo byinshi cyane aho amazu asaga 5598
Icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Rugerero cyari cyitabiriwe n’abakobwa bagize iryo tsinda rya Kigali Protocol ndetse n’uwaje ahagarariye Limax Entertainment Bwana Macky Joe ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Kigali Protocol Joshua Umukundwa.
Bakigera muri ako gace bakiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Bwana Nsabimana Evariste wabashimiye igikorwa cyiza bakoze ndetse anabashimira ubumuntu berekanye bakemera gufata urugendo rw’amasaha Atari make kugira ngo babashe kuza kwifatanya nabo muri ibi bihe bikomeye barimo .
Yagize ati “Ishusho biduha nk’abayobozi babonye ko urubyiruko baje gusura abahuye n’ibiza biduha icyizere, nk’uko umukuru w’Igihugu Paul Kagame ahora atwigisha uburyo bwo kwitekerezaho mu cyekerezo cyo kwishamo ibisubizo, birerekana ko u Rwanda rifite icyerekezo cyiza kandi bikozwe n’urubyiruko. Ibi bitanga icyizere cy’ejo hazaza.”
Uyu muyobozi wavuze ko bishimiye kwakira iyo nkunga kandi ko burya ibi byaje byiyongera ku bindi byatanzwe n’abandi biba byakusanyirijwe hamwe bikagira umumaro ufatika mu buzima bw’abaturage.
N’ibintu bizanwa bigashyirwa ahabugenewe nyuma hagakorwa urutonde rw’abagomba kubihabwa bakabihabwa-Gitifu wa Rugerero.
Akomeza avuga ko Kigali Protocol hamwe na Limax abashimiye cyane ku gikorwa cyiza kibagaragaza ko ari abanyarwanda bahamye kandi bumva icyerekezo cy’u Rwanda, bumva icyo kwigira bivuze no kwishakamo ibisubizo, bikaba bishobora kubera urugero rwiza ku bandi banyarwanda.
Kigali Protocal n’itsinda risanzwe ribarizwamo urubyiruko rw’abakobwa bamaze kuzobera mu gukorera protocol mu nama mpuzamahanga zitandukanye, ibitaramo no kwakira ibyamamare.
Limax Entertainment ni kompanyi ije gushyigikira umuziki Nyarwanda by’umwihariko inyuriye mu gutegura no gufasha abahanzi kujya hanze, iyi kompanyi ikaba ifitanye umushinga na Kigali Protocal nk’umufatanyabikorwa wayo, aho mu minsi iri mbere hakaba hazafungurwa ishami rya Kigali Protocol muri Canada ndetse n’abahanzi n’abahanzi bazaba batoranyijwe muri Limax kujya bajya ku mugabane wa Amerika.