DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki i Kigali yatumiwe mu gitaramo agiye guhuriramo na Darassa uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania ndetse na Masauti uri mu bahanzi bakomeye i Nairobi.
Aba bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba batumiwe gutaramira ahitwa ‘Top Five Lounge’ mu ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi 2023, bakazaba bavangirwa umuziki na DJ Sonia w’i Kigali uyu akaba ari na we uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
DJ Sonia, yatangaje ko yishimiye kuba yongeye gutumirwa muri Kenya aho yaherukaga mu minsi ishize.
Ati “Nishimiye ko muri Kenya bongeye kuntumira kandi ni ikigaragaza ko ubwo baherukaga kuntumira nahakoze akazi keza ari nako gatumye bongera kuntekereza.”
DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bagezweho mu Rwanda mu bijyanye no kuvanga imiziki, uretse kuba akunze gucuranga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akunze kugaragara mu bitaramo bikomeye.
Darassa ugiye guhurira muri iki gitaramo na DJ Sonia yakunzwe mu ndirimbo nka “Muziki” yakoranye na Ben Pol, “I Like it”, “Proud of you” yakoranye na Ali Kiba n’izindi nyinshi.
Si uyu gusa ahubwo DJ Sonia kuko iki gitaramo kizitabirwa kandi na Masauti ufite indirimbo zirimo “Ipepete”, “Kiboko” yasubiranyemo na Khaligraph Jones, “Dondosha” yakoranye na Lava Lava n’izindi.